00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yikomye ababona Afurika mu ndorerwamo y’ibitagenda neza

Yanditswe na

Fabrice Twizeyimana

Kuya 6 August 2014 saa 08:16
Yasuwe :

Perezida wa Repubulika Paul Kagame na bagenzi bo mu bindi bihugu by’Afurika bagaragaje ko bitari bikwiye ko hari abarebera uyu mugabane mu bitagenda neza gusa kandi hari byinshi byamaze kugerwaho ukurikije aho ibi bihugu biva, bafata ingamba zo gukorera hamwe no kwigira bakirinda kurambiriza ku bandi.
Mu kiganiro cyateguwe ku ishoramari hagati ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’ibihugu by’Afurika mu nama iri guhuza ibi bihugu i Washington muri Amerika, cyagarutse cyane kuri ejo hazaza (…)

Perezida wa Repubulika Paul Kagame na bagenzi bo mu bindi bihugu by’Afurika bagaragaje ko bitari bikwiye ko hari abarebera uyu mugabane mu bitagenda neza gusa kandi hari byinshi byamaze kugerwaho ukurikije aho ibi bihugu biva, bafata ingamba zo gukorera hamwe no kwigira bakirinda kurambiriza ku bandi.

Mu kiganiro cyateguwe ku ishoramari hagati ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’ibihugu by’Afurika mu nama iri guhuza ibi bihugu i Washington muri Amerika, cyagarutse cyane kuri ejo hazaza h’Afurika ndetse n’ishusho y’Afurika mu ruhando mpuzamahanga.

Kuba amahanga arebera Afurika mu ndorerwamo y’ibitagenda kandi ikibazo cy’igihugu kimwe cyikitirirwa ibihugu byose, ni kimwe mu byo aba bakuru b’ibihugu baganiyeho.

Perezida Kagame yashimangiye ko hakenewe imikoranire aho guhanga amaso ku bandi

Perezida Kagame yagaragaje ko amahanga atari akwiye kumva ko Afurika ari umugabane w’ibibazo gusa, ahubwo akwiye guha Afurika umwanya wo kwiyubaka mu bushobozi nk’umuti wo guca umuco umaze igihe kirekire wo kurambiriza ku mahanga, ahubwo hakimikwa umuco wo kwigira.

Ati“Dukeneye kubaka ubushobozi bwacu, tugaha imbaraga inzego zacu twirinda guhanga amaso ak’i Muhana nk’uko byahoze kuva cyera. Dukwiriye kwemera amakosa n‘intege nke zacu, hanyuma tukagira uruhare mu kwishakira ibisubizo. Nitwe dukwiriye kwivugira ibitureba”.

Perezida Kagame yashimangiye ko aho kumva ko Afurika ikwiriye guhanga amaso amahanga ngo ibashe kwiteza imbere, ahubwo hakwiriye gushyirwa imbaraga mu mikoranire, aho ibihugu bya Afurika bikwiriye guhabwa umwanya wo kugira uruhare mu byayiteza imbere.

Ati”Nimutekereze iterambere rishobora kuva muri iyo mikoranire. Ariko birakwiriye ko habaho urubuga ngo iryo zamuka rihinduke iterambere. Buri wese afite inshingano n’akamaro akwiriye kugira muri iyi mikoranire”.

Iyi ntero kandi yagarutsweho cyane na Perezida wa Senegal Macky Sall wa Senegal, wagaragaje ko amahanga yihaye kurebera Afurika yose mu ndorerwamo y’ibibazo, mu miyoborere myiza na demokarasi nyir’izina.

Perezida Macky Sall yavuze ko buri gihugu cya Afurika cyari gikwiye kujya kirebwa nk’igihugu ukwacyo, aho gufata umugabane wose mu isura y’ibihugu bifite ibibazo gusa.

Perezida Kagame yaganiraga n'abandi bayobozi

Yagize ati “Ntabwo twashyigikira abahora babona Afurika mu ndorerwamo y’ibitagenda gusa […] Dukwiye kwibuka ko Afurika igizwe n’ibihugu 54, birimo ibifite demokarasi, bigira amatora anyuze mu mucyo. Hari ariko n’ibitabikora neza …., ariko isura yabyo si yo rusange y’Afurika.”

Perezida wa Senegal yasabye bimwe mu bihugu bikomeye kujya bibanza gutekereza ku mateka mbere yo kugondoza Afurika, kuko igihe imaze yiyobora ari gito ugereranije n’ibihugu biyishinja kuba inyabibazo.

“Ubwo se imyaka iri munsi ya 20 igihugu kigize ubwigenge mwumva ko cyaba nka Amerika […] ntabwo bishoboka, ibyo ni ukugondoza Afurika.”

Abayobozi b’ibihugu by’Afurika bagaragaje ko ubufatanye ari bwo buzabafasha gukemura inzitizi z’iterambere maze iterambere rirambye rikagerwaho.

Abakuru b’ibihugu byasabye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika gukomeza gutera Afurika ingabo mu bitugu, ariko ibihugu by’Afurika nabyo byiyemeza gukora ibishoboka byose ngo byorohereze ababishoramo imari.

Bimwe mu bihugu birimo u Rwanda byashimiwe cyane intambwe ikomeye byateye mu iterambere, no gufasha abaturage babyo kwikiranura n’ubukene.

Mu bakuru b’ibihugu batanze ikiganiro muri iyi nama harimo Perezida Kagame w’u Rwanda, Macky Sall wa Senegal, Jacob Zuma w’Afurika y’Epfo, Kikwete wa Tanzaniya na Moncef Marzouki wa Tuniziya.

Mushobora gukanda hano mukareba andi mafoto.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages