00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yitabiriye inama y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC mu Burundi

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 4 February 2023 saa 12:35
Yasuwe :

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yageze i Burundi aho yitabiriye Inama ya 20 y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) igiye guteranira i Bujumbura kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Gashyantare 2023.

Ni inama idasanzwe yatumiwe na Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye uyoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC.

Mu butumwa Ibiro bya Perezida w’u Burundi byanyujije kuri Twitter nyuma ya saa sita, buvuga ko Perezida Kagame yamaze kugera i Bujumbura.

Abandi bakuru b’Ibihugu bitabiriye iyi nama barimo uwa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, uwa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, William Ruto wa Kenya na Felix Tshisekedi wa RDC.

Ubunyamabanga bwa EAC, bwatangaje kuri uyu wa Gatanu, ko iyi nama igamije gusuzumira hamwe ibijyanye n’umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nka kimwe mu bihugu binyamuryango.

Ni mu gihe imirwano hagati y’ingabo za leta, FARDC n’inyeshyamba za M23 ikomeje ndetse ibikorwa biganisha ku mahoro bikaba bitaratanga umusaruro n’umubano w’u Rwanda na RDC ugakomeza kuzamba.

Guverinoma ya RDC ishinja u Rwanda gufasha uyu mutwe wa M23 ariko rukagaragaza ko nta shingiro bifite.

Hashize amezi abiri ibihugu bigize EAC byohereje ingabo mu Burasirazuba bwa RDC ariko bimwe mu bice by’Abanye-Congo byatangiye kuzamagana ku buryo byazamuye impungenge ko iki gihugu gishaka kwivana mu rugendo rurangajwe imbere n’uyu muryango rwo gushaka amahoro.

Perezida Ruto abinyujije kuri Twitter yavuze ko Igihe kigeze ngo Isi yemere ko umutungo kamere wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari uw’abaturage bayo kandi ko ibyo ikenera kuri uwo mutungo bigonba kubafasha kugira imibereho myiza aho kubakenesha.

Ati "Igihe kirageze ngo Umuryango Mpuzamahanga ugenzure neza uruhererekane mu nganda kandi ikita ku kuba ibizikorerwamo n’uburyo bikoreshwa bihesha agaciro umutungo kamere wa RDC kandi ntiwungukire mu ntambara no mu mage y’abantu."

Inkuru bifitanye isano:Perezida Ndayishimiye yatumije inama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu bya EAC

Perezida Kagame ubwo yari ageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cyitiriwe Melchior Ndadaye mu Burundi
Perezida Kagame yakiranywe urugwiro i Burundi
Samia Suluhu Hassan wa Tanzania na we yakiriwe ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cyitiriwe Melchior Ndadaye wigeze kuyobora u Burundi
Perezida wa Kenya, William Ruto ubwo yari aamze kururuka indege yamugejeje i Bujumbura
Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda na we yamaze kugera i Bujumbura
Tshisekedi ageze i Bujumbura yitabiriye inama y'abakuru b'ibihugu bya EAC
Tshisekedi yandika mu gitabo cy'abashyitsi ubwo yari ageze i Bujumbura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages