00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Macky Sall yemeye kubahiriza icyemezo cy’urukiko gikuraho isubikwa ry’amatora

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 17 February 2024 saa 06:58
Yasuwe :

Perezida wa Sénégal, Macky Sall, yatangaje ko azubahiriza byimazeyo icyemezo cy’Urukiko cyatesheje agaciro iteka rye ryo gusubika ry’amatora y’Umukuru w’Igihugu.

Ibyo yabitangaje nyuma y’uko urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga muri Sénégal rwanzuye ko ibikorwa byo kwigiza inyuma amatora y’Umukuru w’Igihugu yari ateganyijwe ku wa 25 Gashyantare binyuranyije n’amategeko, runatesha agaciro iteka rya Perezida Macky Sall riyimurira mu Ukuboza 2024.

Icyemezo cyo gusubika amatora cyari cyateje imyigaragambyo mu gihugu yaguyemo abantu batatu, abandi barakomereka.

Ibiro bya Perezida wa Sénégal byatangaje ko Macky Sall agiye kubaha icyemezo cy’urukiko kandi asaba ko amatora yaba vuba byihuse.

Byakomeje bigira biti “Perezida arashaka gushyira mu bikorwa icyemezo cy’urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga.”

Abadepite bari bamaze kwemeranya na Macky Sall ko amatora yasubikwa ariko uru rukiko rwo rwagaragaje ko uyu mwanzuro unyuranyije n’amategeko.

Bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bishimiye icyemezo cy’urukiko ndetse banasaba ko Macky Sall yategura amatora mbere y’uko manda ye irangira tariki 2 Mata 2024.

Umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Sénégal, Khalifa Sall, yahamije ko nta kabuza Perezida Sall azatanga ubutegetsi narangiza manda ye tariki ya 2 Mata.

Biragaragara ko amatora atazabera igihe cyagenwe ndetse no kuyashyira mbere y’itariki ya 2 Mata bisa n’ibidashoboka nubwo Macky Sall yavuze ko hazakorwa ibishoboka kugira ngo abe vuba.

Perezida Sall yemeye kubahiriza icyemezo cy'urukiko ku matora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages