00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Ndayishimiye yikomye amasezerano ya Arusha yashyize ishyaka rye ku butegetsi

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 6 February 2024 saa 01:40
Yasuwe :

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yikomye amasezerano y’amahoro ya Arusha muri Tanzania yashyize ishyaka rye, CNDD-FDD, ku butegetsi muri Gicurasi 2005.

Aya masezerano yashyizweho umukono tariki ya 28 Kanama 2000 bigizwemo uruhare n’abahuza barimo Julius Kambalage Nyerere wa Tanzania (yitabye Imana mu 1999) na Nelson Mandela wa Afurika y’Epfo.

Ku ruhande rw’u Burundi, Sylvestre Ntibantunganya na Jean Baptiste Bagaza bayoboye iki gihugu ndetse n’abari bahagarariye sosiyete sivili, imiryango y’abagore n’amadini bari bahari.

Ni yo yatumye intambara yari ihanganishije Abarundi bari bibumbiye mu mitwe yitwaje intwaro bahagarika imirwano yatangiye mu 1993, byemezwa ko Pierre Nkurunziza ari we ugomba kuyobora by’agateganyo u Burundi mbere y’uko haba amatora.

Ingingo z’ingenzi zari zigize aya masezerano zirimo, gusaranganya ubutegetsi hashingiwe ku moko, guhagararirwa kw’imitwe ya politiki yose muri Leta, gukumira ko habaho ubwiganze bukabije bw’ishyaka rimwe mu nzego zifata ibyemezo no kwinjiza mu gisirikare cy’igihugu abahoze mu mitwe yitwaje intwaro.

Ndayishimiye, mu kiganiro ku bumwe bw’Abarundi yahuriyemo na Ntibantunganya na Domitien Ndayizeye bayoboye u Burundi, yatangaje ko atemera amasezerano ya Arusha kuko anyuranya n’ay’ubumwe bw’abatuye mu gihugu cye.

Muri iki kiganiro cyabaye tariki ya 3 Gashyantare 2024, Ndayishimiye yagize ati “Abagize arya masezerano ya Arusha bahonyoye amasezerano y’ubumwe bw’Abarundi. Kandi ntabyo bazi! Njyewe nzi kuvuga ukuri.”

Uyu Mukuru w’Igihugu yasomye ingingo z’amasezerano abungabunga ubumwe bw’Abarundi, zirimo iyo kubabarirana hagati y’abari bahanganye mu gihe cy’intambara, agamije kumvikanisha uburyo ari yo akwiye guhabwa agaciro.

Ku masezerano ya Arusha, Ndayishimiye yagize ati “Bavuze ko ubu ari ugushaka ukuri, bavuga ibyaha byakozwe, hanyuma bahanwe. Amasezerano y’Abarundi avuga ati ‘Tubabarirane, turibagiwe, intibagira’, bukeye kabiri, baratonda bati ‘Oya, abakoze ibyaha bagomba guhanwa.’ Bari imitwe 17, Abarundi bari Abarundi bose.”

“Amasezerano y’ubumwe bw’Abarundi arakomeye gusumbya amasezerano ya Arusha. None ni kuki amaserano ya Arusha yagaruka guhanagura ibyo Abarundi twasezeranye ko tutazongera gukora twitwaje ubwoko. Uzarebe abo bose baza bakubwira ngo ‘Amasezerano ya Arusha’. Nasanze harimo ibinyoma byinshi, hari ibyanditsemo batwibagije twese.”

Amagambo ya Ndayishimiye ameze nk’ayo Umuvunyi Mukuru w’u Burundi, Aimée Laurentine Kanyana, yabwiye abagize Inteko Ishinga Amategeko tariki ya 1 Gashyantare 2024, ubwo yibutswaga ko ari yo yatumye intambara yaberaga muri iki gihugu ihagarara.
Kanyana yagize ati “Amasezerano ya Arusha ashobora kuba yarataye agaciro. Nta muntu wavuga ngo amasezerano ya Arusha yo mu 2000 ngo ni yo twakomeza kugenderaho. Hariho ibintu byahindutse mu gihugu cyacu. Niba yaravugaga abahungiye imbere mu gihugu, uno munsi bakaba bari kuvayo benshi, ese ni ngombwa gukurikiza ibyemezo byafashwe kiriya gihe?”

Yakomeje ati “Amasezerano ya Arusha ni inyandiko nk’izindi zose, zanditswe kera, zishobora kuba zarataye agaciro, zidakwiye kugarukwaho.”

Perezida Ndayishimiye hamwe na Ndayizeye na Ntibantunganya bamubanjirije kuyobora u Burundi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages