Ubwo yari muri Leta ya Bayelsa, Tinubu yagaragaje ko ikibazo cy’ibura ry’ibikomoka kuri peteroli gikomeje kugariza ibihugu byinshi byo muri Afurika ariko agaragaza ko Abanya-Nigeria badakomerewe n’ikibazo nk’uko abo muri Kenya bimeze cyangwa ibindi bihugu byo muri Afurika.
Ati “Yego, ndabumva mu nguni zose z’ubukungu. Igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli kiri kuzamuka bikabije ariko reba neza, mureke dushime Imana twese ko nibura tumeze neza. Mwumve Abanya-Kenya, ibindi bihugu byo muri Afurika ibyo biri kunyuramo.”
Abanya-Kenya bakoresha imbuga nkoranyambaga bahise bazabiranywa n’uburakari kubera amagambo ya Tinubu, bagaragaza ko yakoze igereranya ritari rikwiye kuko bisa no kwibasira igihugu cyabo.
Umwe yagize ati “Kenya ishobora kubaho neza inshuro zikubye 1000 iyo tuza kuba dufite ibikomoka kuri peteroli nk’ibya Nigeria. Rero tubayeho neza inshuro zikubye igihumbi Nigeria n’ibikomoka kuri peteroli byayo.”
Mu gihe intambara yo mu Burasirazuba bwo hagati ikomeje, ibihugu byinshi muri Afurika n’ahandi ku Isi bikomeje kugorwa n’izamuka rikomeye ry’ibikomoka kuri peteroli ndetse hari n’ibihugu bigorwa no kubibona.
Kenya iherutse gutangaza ko mu bubiko bwayo harimo lisansi na mazutu bihagije ku banyagihugu badakwiye kugira impungenge nubwo ibiciro byo bitazabura gutumbagira bijyanye n’uko ku isoko mpuzamahanga bihagaze.
Kugeza ku wa Gatanu tariki ya 10 Mata 2026, akagunguru ka lisansi kari kageze kuri 96$, kavuye kuri 110$ kariho mu minsi yari yabanje.
Ni igabanyuka ryari ryaturutse ku gahenge kari kemejwe hagati ya Iran na Amerika nubwo impande zombi zananiwe kumvikana nyuma y’amasaha 21 y’ibiganiro.
Ku rundi ruhande, Abanya-Nigeria na bo bagaragaje impungenge ko Umukuru w’Igihugu cyabo yaba atari kwita ku ngamba zigamije guhangana n’izamuka rikabije ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli mu gihugu.
Bagaragaza ko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bikomeje gutuma ibiciro by’ingendo n’ibiribwa byiyongera bityo ko kugereranya Nigeria na Kenya bidatanga igisubizo ku bibazo biri imbere mu gihugu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!