00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yasabye abanditsi b’impapurompamo z’ubutaka kwirinda amanyanga

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 12 March 2026 saa 07:16
Yasuwe :

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukantaganzwa Domitilla, yasabye abanditsi b’impapurompamo z’ubutaka barahiriye izo nshingano gushyira imbaraga mu gukemura ibibazo biri mu butaka birinda amanyanga no kuzirikana ko iyo igihugu kiguhaye inshingano uba usabwa gukora ibizaramba, ukanakoresha umutimanama.

Yabigarutseho kuri uyu Gatatu tariki ya 11 Werurwe 2026, ubwo yakiraga indahiro z’abanditsi batatu b’impapurompamo z’ubutaka ari bo Dr. Biraro Mireille, Twizeyeyezu Jean Pierre na Uwayisenga Vedaste.

Ni umuhango wabereye ku cyicaro cy’Urukiko rw’Ikirenga.

Mukantaganzwa yasobasobanuriye ko iyo igihugu kiguhamagaye uba ugomba gukora inshingano wahamagariwe amanywa n’ijoro, gukoresha amarangamutima no guharanira gukora ibiramba.

Ati “Iyo igihugu kigutoranyije muri benshi babishoboye akaba ari wowe ugirirwa icyizere ugahabwa inshingano, icyo uba usabwa ni ugukora amanywa n’ijoro, ugakoresha umutima nama, ubwangamugayo, ugashyiramo imbaraga, ugashyiramo ubwenge, ugahora uzirikana ko iki gihugu ukorera ari igihugu wasanze kandi uzasiga ugaharanira ko ibyo ukora bizaramba kandi n’uzagusimbura muri izo nshingano uzamusigira aho akomereza.”

Yakomeje agaragaza ko muri serivisi z’ubutaka harimo ibibazo byinshi ariko yiteze ko bagiye gutanga umusanzu mu kubikemura.

Ati “Ntabwo nshidikanya ko muzi neza inshingano mufite kuko ikibazo cy’imicungire y’ubutaka bw’u Rwanda gifite amateka maremare, ariko na none ni ikibazo kigeze aheza. Ubu Abanyarwanda twese twishimira ko dufite uburenganzira ku butaka, igisigaye ni ukubukoresha neza, ariko na none nk’abantu turi mu rukiko ntitwabura kubabwira ko harimo ibibazo byinshi.”

Yakomeje ati “Imwe mu nshingano muhawe ni ugufasha igihugu gucunga neza ubutaka, gufasha kugabanya amanyanga tubonamo, gufasha Abanyarwanda koko kugira uburenganzira ku butaka bushingiye ku mategeko. Tukaba twizera ko muzabitunganya mufatanyije n’abo musanze.”

Yakomeje abasaba kurangwa n’ubunyangamugayo mu mirimo yabo, no kwirinda kuba mu manyanga akunze kugaragara mu butaka kandi ari bo bashinzwe kuyarwanya.

Ati “Icyo tubasaba ni ugushyira umutima ku byo mukora, mukazaba inyangamugayo, ntimuzabe abo tujya twumva mu manyanga ngo abe ari mwe aturukaho kandi ari namwe mushinzwe kuyakumira. Mufashe igihugu n’Abanyarwanda gutunga ubutaka mu buryo bukurikije amategeko kandi mugire uruhare mu gutuma ubutaka bukoreshwa nk’uko byagenwe mu gishushanyo mbonera.”

Yibukije abo mu miryango y’abarahiye ko ari inshingano zikomeye, abasaba kubaba hafi ndetse n’abarahiye abibutsa ko uhamagawe n’igihugu yitaba nta kindi arebyeho.

Yabasabye gukora inshingano zabo uko bikwiye kandi bakazikorana umutima w’urukundo, ubunyamwuga, ubwangamugayo no gukorera mu mucyo.

Ubusanzwe abanditsi b’impapurompamo z’ubutaka bashinzwe kubika, no kuvugurura inyandiko zerekeye uburenganzira ku butaka, kwemeza ihererekanya ry’ubutaka (kugurisha, gutanga impano, izungura), gukosora amakuru ku byangombwa, guhuza ubutaka, no gushyira ikimenyetso cy’uko ubutaka butambamiwe (caveat).

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yasabye abanditsi b’impapurompamo z’ubutaka kwirinda amanyanga avugwa mu butaka
Irahira ry'abanditsi bakuru b'impapurompano z'ubutaka ryayobowe na Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga
Abanditsi b'impapurompamo z'ubutaka bafite inshingano zikomeye zo gufasha igihugu gukemura ibibazo biri mu butaka
Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga yasabye abarahiye kuzuza inshingano zabo uko bikwiriye
Umwanditsi w'impapurompamo z'ubutaka Dr. Biraro Mireille, arahirira gutangira inshingano
Abanditsi batatu b'impapurompamo z'ubutaka barahiriye gutangira inshingano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages