00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida wa Namibia yafashe ingamba zikakaye nyuma yo gusanga u Rwanda rwarabanikiye mu isuku

Yanditswe na Herve Ugirumukunda
Kuya 9 October 2017 saa 01:18
Yasuwe :

Perezida wa Namibia, Hage Geingob, yatangaje gahunda nshya isa nk’iy’umuganda, mu rugamba rwo kugira ngo umurwa mukuru, Windhoek, uhigike Kigali ku mwanya w’umujyi wa mbere usukuye kurusha iyindi muri Afurika.

Ku wa Kane w’icyumweru gishize, ubwo yafunguraga ku mugaragaro ibiro bishya by’umujyi wa Windhoek yagaragaje ipfunwe aterwa no kuba uwo mujyi utakiri uwa mbere urangwa n’isuku ku mugabane kubera Kigali.

Ati “ Ngiye gutangaza umunsi buri muntu wese kuva ku basirikare, abapolisi, abakozi ba leta kugeza ku bacuruzi, bazajya baterana bagasukura umujyi wacu. Bizatuma dusubirana ishema ryo kuba umurwa mukuru wa mbere usukuye muri Afurika.”

Mu myaka ishize, Namibia niyo yavugwaga nk’igihugu gisukuye muri Afurika, ariko umwanda waje guhabwa intebe, ukomeza kwiyongera mu mihanda no mu nsisiro zayo.

Ikibabaza cyane Perezida Hage Geingob, ni uko “Mu myaka mike ishize, twatangiye kumva ko Kigali y’u Rwanda yatwanikiye , ikaba ari yo mujyi wa mbere usukuye muri Afurika. Naribwiye nti ‘nzabyemera ari uko mbibonye’. Ariko reka mbabwire, nyuma y’ingendo ebyiri nagiriye i Kigali nemeye ko badusize.”

Yakomeje ati “ None rero inshingano zanjye uyu munsi ntabwo ari ugufungura iyi nyubako iteye ubwuzu, ahubwo ni ukubaha akazi kugira ngo Windhoek igarukane umwanya wa mbere muri Afurika nk’uko byahoze.”

Ikinyamakuru The New Era dukesha iyi nkuru kivuga ko Minisiteri y’Ibidukikije n’Ubukerarugendo ya Namibia yakomeje guhanyanyaza ngo icyo gihugu gihigike u Rwanda ariko kugeza n’ubu kiracyari ku mwanya wa cumi ku mugabane nubwo cyahoze ari icya mbere.

Isuku yo mu mujyi wa Kigali yakunze gutangaza benshi mu bawusura, ikorwa hashingiwe ku mikoranire hagati y’abaturage, ba rwiyemezamirimo, abafatanyabikorwa n’Ubuyobozi bw’Umujyi.

Buri kwezi abaturage bose bahurira mu muganda, bagatunganya ahagaragara umwanda. Abatuye Umujyi wa Kigali kandi bakangurirwa kugira isuku mbere y’ibindi dore ko ku byapa bya buri kagari usanga iri mu mihigo biyemeje kwesa.

Perezida wa Namibia arifuza ko Umurwa Mukuru, Windhoek ukura Kigali ku mwanya wa mbere mu isuku
Perezida wa Namibia, Hage Geingob

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages