Ni amakuru amenyekanye nyuma y’andi avuga ko Zelensky ashaka kwirukana n’Umugaba Mukuru w’ingabo, General Valery Zaluzhny, bitewe n’uko bananiwe kumvikana ku kwinjiza abasirikare bashya mu ngabo z’igihugu.
Washington Post yatangaje ko tariki ya 26 Mutarama 2024, Zelensky yahuye na Gen Zaluzhny, amumenyesha ko azamuhagarika nyuma y’impaka bagiye ku migendekere y’intambara ya Ukraine n’u Burusiya.
Ikinyamakuru Ukrainskaya Pravda cyo muri Ukraine, cyatangaje ko atari Zaluzhny gusa uzahagarikwa mu kazi, kuko iki cyumweru kizashira Shaptala na we atakiri mu nshingano.
Amakuru y’uko aba basirikare batari mu bihe byiza yasanishijwe n’ubutumwa bwa Zaluzhny bwifuriza Shaptala isabukuru nziza y’amavuko.
Uyu musirikare, mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, yabwiye mugenzi we ko bazakomererwa ariko ko batazakorwa n’isoni. Ati “Bizadukomerera ariko ntabwo tuzakorwa n’isoni na mba. Nishimiye ko muri ubu buzima no mu ntambara wari hafi yanjye. Isabukuru nziza nshuti yanjye! Twizerera mu byiza. Twarabibonye."
Shaptala ari muri iyi nshingano kuva muri Nyakanga 2021. Afite ibigwi byo kuba mu 2015 yaratsinze urugamba Batayo y’128 yari ayoboye yari ihanganyemo n’imitwe yitwaje intwaro yo muri Donesk na Luhansk ishyigikiwe n’u Burusiya.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!