Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo Chief Inspector of Police(CIP) Emmanuel Kayigi yavuze ko mu ijoro ryo ku wa 23 Mutarama hari abantu batatu bafatanywe amabaro ane y’imyenda ya caguwa.
CIP Kayigi yagize ati”Twari dufite amakuru twahawe n’abaturage, noneho dutegura igikorwa cyo gukurikirana abantu banjiza imyenda ya magendu mu gihugu. Muri iryo joro nibwo twafashe abantu batatu bikoreye iriya myenda”.
CIP Kayigi yavuze ko iyo myenda yari iy’umucuruzi w’umunyarwanda ufite abantu bo mu kindi gihugu bayimuzanira mu Rwanda binjiriye mu Karere ka Gisagara.
CIP Kayigi akomeza avuga ko abafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyanza mu gihe nyirayo agishakishwa.
Magendu nk’iyi yaranagaragaye mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Gisenyi aharafatiwe umugabo w’imyaka 38 afite amabaro umunani.
Polisi ikorera mu Karere ka Rubavu itangaza ko uyu mugabo yafashwe nyuma y’amakuru abaturage batanze ko hari abantu binjiza magendu ya caguwa mu gihugu.
CIP Kayigi yagize ati “Twabagira inama yo kubyirinda kuko amazi atakiri ya yandi, ubu ingamba zarafashwe.Hongerewe uburyo bwo kubafata,ubu turagenzura umupaka wose no mu tundi duce dukeka ko babinyuzamo”.
Aba bose baramutse bahamwe n’icyaha bahanishwa ingingo ya 369 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, iteganya igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri n’ihazabu ingana n’agaciro k’umusoro wanyerejwe.



















TANGA IGITEKEREZO