00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Polisi yagaragarijwe ko iyangirika ry’umuhanda Muhanga-Karongi rishobora kubangamira ’Gerayo Amahoro’ (video)

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 29 December 2019 saa 11:49
Yasuwe :

Abatwara ibinyabiziga n’abagenzi bakoresha umuhanda Kigali-Karongi basanganije Polisi y’u Rwanda ikibazo cy’igice cy’umuhanda wa Muhanga-Karongi wangiritse kuburyo urimo ibinogo bibangamira abawugenda barimo abanyamaguru n’abatwaye ibinyabiziga.

Ikibazo cy’uwo muhanda bagisanganije urwego rwa Polisi y’u Rwanda mu bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro bwakomereje mu byerekezo bitandukanye by’igihugu mu modoka zijya mu Ntara kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Ukuboza 2019.

Muri ubwo bukangurambaga bujya mu Ntara enye z’u Rwanda n’umujyi wa Kigali, abapolisi bakoranye ingendo n’abagenzi muri ibyo byerekezo bagenda baganira kuri Gerayo Amahoro.

Abashoferi n’abagenzi bakoresha umuhanda wa Kigali-Karongi babwiye IP Callixte Mazimpaka waganiraga na bo muri icyo cyerekezo ko ubwo bukangurambaga babuzi kandi ko bwahinduye byinshi mu mikoreshereze y’umuhanda n’imyitwarire y’abawukoresha.

Nzabonimana Bernabe utwara abagenzi mu modoka hagati y’Umujyi wa Karongi na Rubengera yavuze ko ubwo bukangurambaga bwabakebuye kandi ko basanze uretse n’umutekano ibyo babwirwa biri mu nyungu zabo.

Ati “ Umuntu wese yabashije kumenya ingaruka mbi zikomoka ku makosa aba yakoze mu muhanda. Bagiye batwibutsa ibihano umuntu ahanishwa iyo yakoze amakosa. Usanga niba umuntu ahanisihjwe amafaranga ibihumbi 150 kuyabona ni igihe kirekire kandi akayabona bimugoye.”

Ku rundi ruhande ariko benshi bagarutse ku miterere y’umuhanda wa Muhanga-Karongi, bavuga ko ari umuhanda wangiritse. Abatwara ibinyabiziga n’abagenzi ubwabo bavuze ko buri ruhande rushobora kubahiriza ibyo rusabwa ariko umuhanda ugakoma mu nkokora gahunda yo kugera aho bajya amahoro.

Muragijimana Theophile ni umwe mu bakunze gukoresha uwo muhanda haba n’amaguru cyangwa n’imodoka. Atuye mu Karere ka Rutsiro mu Murenge wa Mukura, yumvaga kuri ubu bukangurambaga ari mu modoka ya ’Ugusenga’ yerekezaga i Kigali .

Avuga ko umuhanda urimo imikuku kuburyo umushoferi bisaba ko agenda abihunga, kandi ibyo bishobora gutera impanuka.

Ati “ Uyu muhanda ugiye urimo imikuku. Niba umushoferi atwaye imodoka rimwe na rimwe ugasanga ataraca mu mukono we araca ahandi ajya gushaka inzira, ajya gukatira cya kinogo kuburyo ubona ko bishobora kuba byateza ikibazo. Mbona rero mu mihanda ishaje nabyo byakorwaho ubuvugizi ugakorwa nabyo bishobora kuba byakumira impanuka.”

Abashoferi nabo ngo urabagora mu kazi kabo kuko bibasaba gukoresha imodoka zabo kenshi nkuko Mukeshimana Ignace utwara imodoka muri uwo muhanda yabivuze.

Ati “Uva hano ukagera Muhanga ukajya mu igaraje wagaruka nabwo ukajya mu igaraje. Bishobotse leta yadufasha pe uriya muhanda ugakorwa. Niba imodoka iguye mu kinogo umugenzi agakubita umutwe ku modoka urumva azabangamirwa. Igihe umuhanda umeze nabi ya gahunda ya Gerayo Amahoro izabangamirwa kandi wenda atari uruhare rw’umushoferi.”

Umuhanda Karongi-Muhanga ufite uduce dukunze kubamo ibihu mu bihe by’imvura. Nshimiyimana Jean Baptiste utwara imodoka za ‘Capital’ zikora Kigali Rusizi zinyuze i Karongi yahamije ko iyo bimeze bityo bigorana cyane mu masaha y’umugoroba, kubera ibinogo biri muri uwo muhanda.

Ubukangurambaga bukorewe mu ngendo by’umwihariko mu modoka zigana mu Ntara z’u Rwanda n’umujyi wa Kigali zigamije kureba niba ubukangurambaga bwarageze kuri bose no kurushaho gusobanura.

Polisi y’u Rwanda igamije ko impanuka zo mu muhanda zigera kuri zeru, yiteze kumviramo ibyo abaturage bakibonamo imbogamizi kugira ngo bafatanyije n’inzego zitandukanye binozwe bibafashe kwesa uwo muhigo.

IP Callixte Mazimpaka wari muri ubwo bukangurambaga aganira n’abagenzi bajya Mu bice by’Akarere ka Karongi bavuye i Kigali n’abava muri icyo cyerekezo, yasubije ibibazo bitandukanye bijyanye n’umutekano wo mu muhanda mu bihe bisanzwe no mu minsi mikuru isozwa umwaka yabajijwe.

Yababwiye ko Polisi ishimira abanyarwanda ku myitwarire yabaranze kuri Noheli bigatuma nta mpanuka itwara ubuzima bw’abantu yabaye. Ku kibazo cy’umuhanda yababwiye ko ibyo byose bafatanyije n’inzego bireba bizashakirwa umuti.

Ati “ Icyo Polisi n’igihugu tugamije ni uko nta muturage waburira ubuzima mu mpanuka yo mu muhanda. Ibyo igihugu gifite byose mbere na mbere habanza umuturage. Ibyo byose nabyanditse ndabigeza aho bigomba kugera.”

Umuhanda Muhanga-Karongi ni umwe mu mihanda isanwa kenshi ariko ntibirambe, hari amakuru avuga ko usaba kuvugururwa bushyashya kuko iyangirika ryawo rishingiye ku mabuye yakoreshejwe mu kuwubaka.

Kubera imiterere y’ubutaka bwo mu Karere ka Karongi, ni umuhanda ukunze kwibasirwa n’inkangu ku gice kiri hagati ya Rubengera ugana ku rutare rwa Ndaba.

Gerayo Amahoro ni ubukangurambaga bwatangijwe na Polisi y’u Rwanda ku wa 13 Gicurasi 2019; mu byumweru 52 buzamara, bwitezweho kugabanya impanuka zikorerwa hirya no hino mu mihanda ndetse bukanasobanurira abaturage n’abatwara ibinyabiziga amategeko bakwiye gukurikiza hagamijwe kurwanya izo mpanuka.

Umuhanda Muhanga-Karongi wajemo ibinogo kuburyo bibangamira abawugenda
IP Callixte Mazimpaka yashimiye abanyarwanda ku bw'ubufatanye mu gucunga umutekano wo mu muhanda by'umwihariko ku munsi wa Noheli abasaba gukomeza gushimangira Gerayo Amahoro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages