Byabaye kuri iki Cyumweru mu Kiriziya zitandukanye zo hirya no hino mu turere tw’u Rwanda.
Ku Rwego rw’Intara y’Amajyepfo byabereye mu Kiliziya ya Katedarale ya Butare mu Karere ka Huye, aho nyuma ya misa Abapadiri bafatanyije na Polisi kugeza ubutumwa ku bakirisitu.
Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CP Rutikanga Rogers, yavuze ko amadini ari abafatanyabikorwa ba Leta bakomeye bityo bifuza ko bongera imbaraga mu gukangurira abayoboke bayo kwirinda impanuka zo mu muhanda.
Ati “Abanyamadini nabo twabasabye ko twafatanya, ibyo bigisha bituma abantu birinda ibyaha, umukirisitu muzima yirinda ibyaha. Bihuje na gahunda ya Polisi kuko natwe tuba dushaka ko abantu birinda ibyaha ko barengera ubuzima.”
Padiri Mukuru wa Paruwasi Katedarale ya Butare, Edmond Habiyaremye, yavuze ko gahunda ya Gerayo Amahoro ari nziza bityo bazakomeza kubyibutsa abakirisitu.
Ati “Hari gahunda yo gukomeza kubivuga no kubyibutsa abantu kuko uyu munsi hari abasibye; tuzakomeza kubikangurira abakirisitu bacu cyane cyane dushishikariza abahagarariye abandi ku buryo no ku wa Gatandatu abahagaraiye amatsinda asenga n’amakorali bazajya babikangurira abo bayobora.”
Mu Ntara y’Iburasirazuba ubwo bukangurambaga bwatangirijwe muri Paruwasi Katedarale ya Kibungo iherereye mu Karere ka Ngoma.
Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, ACP Hatari Emmanuel, yashimiye ubufatanye bwiza burangwa hagati ya Polisi na Kiliziya Gatolika, asaba abaturage kwitwararika mu gihe bari kugenda mu muhanda.
Yibukije abafite abana kujya babafata bakabakomeza kuko iyo babacitseho gato bishobora guteza impanuka. Yasabye abaturage kudashyira igitutu ku bamotari cyangwa abanyonzi mu gihe batwaye kuko bishobora guteza impanuka.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Twizeyimana Hamdun, yavuze ko mu mezi atatu ashize mu Burasirazuba impanuka zagabanutseho 11%.
Ati “Kiliziya Gatolika ni umwe mu bafatanyabikorwa ba Polisi y’Igihugu, tukimara kubagaragariza ko impanuka ziri mu byica abantu benshi abandi bakamugara, yafashe iya mbere mu kugira icyo ikora kugira ngo ubu bukangurambaga bugere ku bantu benshi."
Mu Ntara y’Amajyaruguru byabereye muri Diyoseze ya Ruhengeri, aho abakirisitu basobanuriwe uruhare rwabo mu kwirinda no gukumira impfu ziterwa n’impanuka zo mu muhanda.
Padiri Mukuru wa Paruwasi Diyoseze ya Ruhengeri, Ndagijimana Emmanuel, yavuze ko gufatanya na Polisi muri icyo gikorwa ari inshingano zabo.
Ati “Kurwanya no gukumira impfu ziterwa n’impanuka zo mu muhanda ntibireba Polisi gusa, natwe nka Kiliziya tubifite mu nshingano kuko Abakirisitu bacu nabo bakoresha imihanda."
Umuvugizi wa polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Rugigana Alexis, yavuze ko n’ubwo bahereye muri Kiliziya Gatolika bizakomereza no mu yandi madini n’amatorero asigaye.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney, yasabye ko icyo gikorwa cyakwitabwaho n’andi madini n’amatorero asigaye bakabigira ibyabo buri wese akamenya ko kwirinda no gukumira impfu ziterwa n’impanuka zo mu muhanda ari ibye.
Mu Ntara y’Iburengerazuba byabereye mu Karere ka Rubavu aho Polisi yasabye abakirisito bari baje kumva misa muri Kiriziya ya Diyoseze Gatolika ya Nyundo ubufatanye mu gukumira impanuka zo mu muhanda.
Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, ACP Kajeguhakwa Jean Claude, yasabye abakoresha umuhanda kwitwararika.
Ati “Icyo dusaba Kiliziya Gatolika ni ugukomeza gukangurira abakirisitu kugenda birinda amakosa; ibyumweru 17 bisigaye tuzakomezanya kuko bazajya badufasha muri gahunda zo gukumira ibyaha.’’
Musenyeri wa Diyoseze ya Nyundo, Mwumvaneza Anaclet, yavuze ko kwita ku kiremwamuntu ari inshingano zabo kandi bizakomeza.
Ati “Ikintu cyose kireba umuntu tukitaho yaba ari ikimugirira nabi tukakitaho, yaba ari ikimuhungabanya tukakirwanya. Gahunda ya Gerayo Amahoro ni umwihariko kuko duhura n’abantu benshi, bizatanga umusaruro kuko tuzigisha abantu bose.”
Yakomeje agira ati “Tuzabacengezamo iyi gahunda duhereye ku kurwanya ibisindisha n’uburangare hubahirizwa uburenganzira bw’abo umuntu atwaye.”
Ni ubutumwa abakirisitu bakiranye yombi
Abakirisito Gatolika bakurikiye ubutumwa muri gahunda ya ‘Gerayo Amahoro’ babwiye IGIHE ko babwakiriye neza kandi ari ingirakamaro kuri bo no ku bandi.
Uwimbabazi Jeanne D’Arc wo mu Karere ka Huye ati “Impanuka zo mu muhanda ni ikibazo kitureba twese, njyewe nishimiye iyi gahunda yazanywe na Polisi kuko ni ubutumwa bwiza budusaba kwirinda. Umusanzu wanjye ni ukubyubahiriza no kwigisha abandi batabashije kuza hano.”
Karegeya Sylidio wo mu Karere ka Ngoma yagize ati “Hari umukirisito uzana n’umwana we yagera mu muhanda ugasanga yamutereranye, ariko gutya Polisi igenda ibidukangurira bituma turushaho kubyubahiriza.”
Mukansanga Brigitte wo mu Karere ka Musanze yavuze ko byatumye akanguka.
Ati “Inyigisho nk’izi dusanzwe tuzumvira mu nama zitandukanye cyangwa mu bitangazamakuru, kuba baje no kubitwigishiriza mu Kiliziya, byatumye turushaho gutekereza ku gaciro k’ubuzima no kububungabunga."
Gahunda ya Gerayo Amahoro yatangijwe na Polisi y’u Rwanda muri Gicurasi 2019 hagamijwe gukumira no kwirinda impanuka zo mu muhanda.
Polisi y’u Rwanda iherutse gutangaza ko mu 2019 gahunda ya ‘Gerayo Amahoro’ yagabanyije impanuka ku rugero rungana na 17%.
Nyuma ya Kiliziya Gatolika, Gerayo amahoro izakomereza no mu yandi madini n’amatorero kugira ngo igere ku bantu benshi icyarimwe.




















TANGA IGITEKEREZO