Kuri uyu wa 26 Ukuboza 2019 nibwo Radisson Blu yakiriye abana 70 barushije abandi kwitwara neza mu ishuri, mu gikorwa ngarukamwaka iyi hoteli isanzwe ikorera abana barererwa muri SOS Rwanda.
Umuyobozi wa SOS Rwanda, Liberal Seburikoko yavuze ko impamvu bahisemo gufata abana 70 bitwaye neza mu ishuri bagahagararira abandi biri mu rwego rwo gutera abandi ishyari ryiza kugira ngo ubutaha nabo bazatsinde, ndetse no kunezeza ababashije gutera intambwe bakagira amanota meza.
Seburikoko yongeyeho ko kuba hoteli ikomeye nka Radisson Blu itekereza ku bana bahuye n’ibibazo ari igikorwa cyiza bishimira.
Ati “abana turera bahuye n’ibibazo batagira kivurira. Kuba hoteli nk’iyi itagerwamo na buri wese yateketereza abo bana kugira ngo ibahe amahirwe yo kubereka aho izi nama zikomeye zibera, ni ikintu cyiza turakishimira.”
Yavuze ko ari “ ikintu kirema icyizere mu mwana kigasiba ya mateka mabi kikamushimisha”.
Abana 70 bitabiriye ibi birori baturutse hirya no hino mu Rwanda aho SOS ikorera harimo i Kayonza, Gicumbi, Kigali na Nyamagabe.
Umuyozi ushinzwe ibikorwa by’imibanire muri Radisson Blu, Christine K. Rulinda, yabwiye IGIHE ko nubwo iyi hoteli izwi nk’ikigo cy’ubucuruzi bagomba no kubana n’abantu b’aho bakorera ubwo bucuruzi ari nayo mpamvu yatumye batumira abana bo muri SOS Rwanda.
Rulinda yakomeje avuga ko kuzana abana bakagera ahantu heza bari basanzwe bumva cyangwa bahabona kuri televisiyo bibubakamo icyizere.
Ati “Twaravuze tuti reka dutumire abana twishimane kugira ngo bamenye Radisson Blu na Convention Centre kuko baba bayumva gusa cyangwa bayibona kuri tekeviziyo. Bamwe muri aba bana ubwo bazaga bwa mbere baritinyaga batabasha no gukora ku mafunguro twabateguriye, ariko ubu barahindutse cyane banigirira icyizere.”
Radisson Blu isanzwe ifitanye imikoranire na SOS Rwanda aho yishyurira ishuri abana babiri baturuka muri uyu muryango kuva mu mashuri abanza kugeza muri kaminuza.
Amafoto: Muhizi Serge



















TANGA IGITEKEREZO