00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rayon Sports yananiwe gutsinda Police FC y’abakinnyi 10 (Amafoto)

Yanditswe na Mihigo Saddam
Kuya 30 April 2022 saa 06:58
Yasuwe :

Mu mukino w’Umunsi wa 25 wa Shampiyona y’u Rwanda, Ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Police FC igitego 1-1 mu mukino iyi Kipe ya Polisi y’u Rwanda yabonyemo ikarita itukura.

Ni umukino utabonetsemo uburyo bwinshi bwo gutsinda ibitego bitewe n’uko abakinnyi ku mpande zombi bakunze kugarira cyane.

Police FC yafunguye amazamu ku munota wa 10 ku gitego cyatsinzwe na Rutanga Eric wahoze akinira Rayon Sports ku mupira yahawe na Iyabivuze Osée. Bidateye kabiri, ku munota wa 15, Rayon Sports yishyuye iki gitego cyatsinzwe na Rudasingwa Prince ku mupira yahawe na Mael Ndindjek uri kwitwara neza muri iyi minsi.

Umukino ugeze ku munota wa 70, Twizeyimana Martin Fabrice wa Police FC yahawe ikarita itukura ku ikosa yakoreye Essomba Willy Onana wa Rayon Sports.

Rayon Sports yatunguranye kuko abakinnyi basanzwe babanza mu kibuga nka Muhire Kevin usanzwe ari Kapiteni wayo, Essomba Willy Onana, Nizigiyimana Abdul Karim Mackenzie na Mousa Essenu batabanjemo.

Ibi byatumye abakinnyi nka Mujyanama Fidèle, Rudasingwa Prince, Sekamana Maxime na Nsengiyumva Isaac babanza mu kibuga.

Mu kugerageza gutsinda umukino, Rayon Sports yakoze impinduka aho Essomba Willy Onana yasimbuye Rudasingwa Prince naho Muhire Kevin asimbura Kwizera Pierrot ku munota wa 67.

Mousa Essenu yasimbuye Mael Ndindjek mu gihe Muvandimwe Jean Marie Vianney yasimbuye Mujyanama Fidèle.

Ku ruhande rwa Police FC, Ndayishimiye Antoine Dominique yasimbuwe na Twizerimana Onesme naho Ntwari Evode asimbura Ntirushwa Aimée.

Mu minota ya nyuma, Rayon Sports yagerageje gushaka uburyo bwavamo ibitego aho abakinnyi nka Essoma Willy Onana bagerageje amahirwe ariko ntibatsinda.

Ikipe ya Rayon Sports yahise yuzuza amanota 42 ayicaza ku mwanya wa gatatu muri Shampiyona mu gihe Police FC itozwa na Frank Nuttal ifite amanota 36 mu mikino 25 imaze gukinwa.

Indi mikino yakinwe kuri uyu wa Gatandatu, Marines FC yanganyije na Musanze FC 0-0 mu gihe Mukura VS yanganyije Gorilla FC igitego 1-1 mu mukino wabereye i Huye.

Gicumbi FC iri mu rugamba rwo kurwana no kutamanuka, yatsinzwe na Etincelles FC ibitego 3-1.

Sekamana Maxime agerageza gucenga Rutanga Eric wa Police FC
Usengimana Faustin niwe wari Kapiteni wa Police FC mu gihe Kwizera Pierrot yari Kapiteni wa Rayon Sports
Rutahizamu wa Rayon Sports, Mael Ndindjek yitwaye neza muri uyu mukino
Rudasingwa Prince udakunze kubanza mu kibuga niwe watsindiye Rayon Sports igitego cyo kwishyura
Abakinnyi ba Rayon Sports babanje mu kibuga
Rudasingwa Prince agerageza gucenga umukinnyi wa Police FC
Abakinnyi ba Police FC babanje mu kibuga
Ngabonziza Pacifique ukina hagati muri Police FC agerageza guca ku mukinnyi wa Rayon Sports
Umuzamu Ndayishimiye Eric na Usengimana Faustin bahoze muri Rayon Sports, bari kureba Rudasingwa Prince watsinze igitego
Kwizera Pierrot niwe wari Kapiteni wa Rayon Sports muri uyu mukino
Mael Ndindjek akunzwe n'abafana kubera uburyo asigaye yitwara neza
Rudasingwa Prince udasanzwe ubanza mu kibuga niwe watsindiye Rayon Sports
Rutanga Eric wabaye Kapiteni wa Rayon Sports yatsinze igitego cya Police FC ntiyakishimira mu rwego rwo kubaha abafana ba Rayon Sports

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages