Komiseri mukuru w’urwego rw’imfungwa n’abagororwa (RCS) CG George Rwigamba yabisobanuriye abanyamakuru kuri uyu wa Mbere mu kiganiro cyibanze ku byakozwe n’urwo rwego muri uyu mwaka n’ibiteganyijwe mu gihe kiri imbere.
CG George Rwigamba, yavuze ko mbere iyo umuntu yinjiraga muri gereza yishakiraga aho kuba, akaba yakora igisa n’agapangu kuburyo nta muntu ureba iwe.
Ibyo ngo byatumaga ubutinganyi bushobora gukorwa. Hamaze gukorwa amavugururwa mu myubakire ya za gereza, ngo hashyizwemo ibitanda bigerekeranye
Byasimbuwe n’imyubakire mishya aho hubakwa ibitanda bigerekeranye hanyuma bikitwa imidugudu.
Ati " [Mbere] Hariho ko nta muntu ushaka kurebana n’undi, ubu hubakwa ibitanda bigerekeranye inshuro eshatu."
Yavuze ko hakurikijwe uko imyubakire iteye ubu, nta wabona uko akora ibyo by’ubutinganyi.
Kugeza ubu mu Rwanda hari gereza 13.
Inkuru irambuye mu kanya….


















TANGA IGITEKEREZO