00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RCS yavuze ku butinganyi buvugwa muri gereza zo mu Rwanda

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 30 December 2019 saa 11:42
Yasuwe :

Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) rwatangaje ko hakozwe ubushakashatsi ku butinganyi (kuryamana kw’abahuje ibitsina) bwavugwaga muri gereza zo mu Rwanda, bagasanga bwaratizwaga umurindi n’imyubakire yariho mbere ariko ko byakemutse bitagihari.

Komiseri mukuru w’urwego rw’imfungwa n’abagororwa (RCS) CG George Rwigamba yabisobanuriye abanyamakuru kuri uyu wa Mbere mu kiganiro cyibanze ku byakozwe n’urwo rwego muri uyu mwaka n’ibiteganyijwe mu gihe kiri imbere.

CG George Rwigamba, yavuze ko mbere iyo umuntu yinjiraga muri gereza yishakiraga aho kuba, akaba yakora igisa n’agapangu kuburyo nta muntu ureba iwe.

Ibyo ngo byatumaga ubutinganyi bushobora gukorwa. Hamaze gukorwa amavugururwa mu myubakire ya za gereza, ngo hashyizwemo ibitanda bigerekeranye

Byasimbuwe n’imyubakire mishya aho hubakwa ibitanda bigerekeranye hanyuma bikitwa imidugudu.

Ati " [Mbere] Hariho ko nta muntu ushaka kurebana n’undi, ubu hubakwa ibitanda bigerekeranye inshuro eshatu."

Yavuze ko hakurikijwe uko imyubakire iteye ubu, nta wabona uko akora ibyo by’ubutinganyi.
Kugeza ubu mu Rwanda hari gereza 13.

Inkuru irambuye mu kanya….


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages