Abakozi b’Ikigo cy’ Igihugu cy’Iterambere (RDB) bibutse ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi, igikorwa cyabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka (Walk to remember) kuri uyu wa Kane.
Abakozi bose ba RDB bari kumwe n’Umuyobozi w’agateganyo, Clare Akamanzi, bakoze urugendo rwo kwibuka bahagurukira ku Isomero ry’igihugu ku Kacyiru bagera ku Rwibutso rwa Kigali ku Gisozi.
Ku Gisozi, abakozi ba RDB basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, berekwa filimi igaragaza ubuzima bukomeye bwo mu gihe cya Jenoside, ubuzima bw’abarokotse muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’inzira y’ubumwe n’ubwiyunge.
Clare Akamanzi, Umuyobozi w’agateganyo RDB yavuze ko bageneye urwibutso inkunga yo gusana urwibutso mu rwego rwo kurufasha gutera imbere.
Pasiteri Antoine Rutayisire wifatanyije n’abakozi ba RDB, yabagejejeho ubutumwa abasaba guhorana umuco wo kwibuka kuko utuma hakosoka amateka mabi.
Yagize ati “Iyo utibutse ushobora gusubira mu mateka y’abatubanjirije yagaragayemo amacakubiri n’irondamoko, tugomba kugerageza kuyivamo, tukiyumvamo ubunyarwanda, bityo urubyiruko rukura rukazarangwa n’umutima w’urukondo.”
Akomeza avuga ko hagomba guharanirwa kuvana mu Banyarwanda urwicyekwe, kutizerana, urwango n’amarangamutima, ati “Twibuke twirinda gusubira mu bibi, duharanira kugira ubuyobozi bwiza, tukanibuka gushima Imana.”
Amafoto/Faustin Nkurunziza



















TANGA IGITEKEREZO