00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDB yagiranye ibiganiro na Ashton Hall na Kagarara

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 12 July 2026 saa 10:38
Yasuwe :

Umuyobozi Ushinzwe Ubukerarugendo mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Irène Murerwa yakiriye Ashton Hall, Enock Uwizeye uzwi nka Kagarara (Ashton Small) na Yogendra Kushwah (Indian Ashton Hall), bagirana ibiganiro ku buryo bashobora kugaragaza u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga.

Ashton Hall, Kagarara na Yogendra Kushwah bamaze iminsi mu rugendo rwo kuzenguruka ibihugu bitandukanye bya Afurika.

Kuri ubu bari mu Rwanda ari naho Ashton Hall ateganya gusoreza ingendo ze mu bihugu bya Afurika.

Ku mugoroba wo ku wa 11 Nyakanga 2026, Murerwa, yakiriye ibi byamamare bimaze iminsi byigaruriye imbuga nkoranyambaga hirya no hino ku Isi.

Ibiganiro bagiranye byibanze ku ruzinduko rwabo mu Rwanda n’amahirwe ahari yo kugaragaza umwihariko w’igihugu bishingiye ku byo bo ubwabo biboneye, bakabigaragaza ku ruhando mpuzamahanga.

Ashton Hall uri i Kigali kandi yanishimiye guhura na Dr. Edouard Ngirente, wabaye Ministiri w’Intebe w’u Rwanda, bagirana ibiganiro byibanze ku rugendo n’ibikorwa ari gukorera mu bihugu binyuranye bya Afurika.

Ashton Hall ni icyamamare mu myitozo ngororamubiri kandi akurikirwa n’abantu batari bake ku buryo ashobora kwifashishwa mu bikorwa byo kugaragaza u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga.

Ni kimwe na Indian Ashton kuko Abahinde benshi bashobora kurushaho kugira amakuru ya nyayo ku Rwanda binyuze mu kugaragaza umwihariko w’ibyo yabonye.

Kagarara na we amaze kumenyekana ku mbuga nkoranyambaga nk’umuntu watinyutse mu kugaragaza ko kuba umuntu afite ubumuga bitamubuza kugera ku ntego y’ibyo yifuza kugeraho.

Kuba aba batatu bakwifashishwa mu kugaragaza umwihariko w’u Rwanda byatuma n’ababakurikira batari bazi u Rwanda barumenya ndetse bakaba banarusura.

U Rwanda rwashyize imbaraga mu kumenyekanisha umwihariko warwo ku ruhando mpuzamahanga binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda, aho rwakoranye n’amakipe atandukanye y’umupira w’amaguru arimo Arsenal, Paris Saint Germain, Bayern Munich na Atletico Madrid.

Kuri ubu kandi runakorana n’amakipe yo muri NBA nka LA Clippers mu kumenyekanisha u Rwanda, kandi rufite intego yo kwamamaza ubukerarugendo bwarwo hirya no hino ku Isi mu rwego rwo kureshya abarusura n’abarushoramo imari.

Umuyobozi Ushinzwe Ubukerarugendo muri RDB, Irène Murerwa yakiriye Ashton Hall, Enock Uwizeye uzwi nka Kagarara (Ashton Small) na Yogendra Kushwah

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages