00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Birantega muri ‘Kigali Innovation City’ yitezweho kunoza imiturire mu Rwanda

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 14 May 2026 saa 07:58
Yasuwe :

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rwagaragaje ko umushinga wa Kigali Innovation City witezweho guhindura Umujyi wa Kigali igicumbi cy’ikoranabuhanga n’uburezi, wagiye uhura n’ibibazo bigenda biwukoma mu nkokora.

Byagarutsweho ubwo Ubuyobozi bwa RDB, bwagiranaga ibiganiro n’Abadepite bagize Komisiyo y’Imari n’Umutungo bya Leta mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite.

Umuyobozi mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, Joseph Cedrick Nsengiyumva, yagaragaje ko mu mwaka w’ingengo y’imari uri kugana ku musozo imirimo yo kuyubaka yari yagenewe miliyari 12,7 Frw ukaba umaze gukoresha gusa miliyari 3,8 Frw.

Yasobanuye ko hari kubakwa ibikorwa bibiri birimo inyubako ya mbere muri uwo mushinga igeze kuri 37% biteganyijwe ko izuzura mu Ukuboza 2026 no kubaka ibikorwaremezo by’ibanze bigeze kuri 68.5%, bikazarangira muri Nzeri 2026.

Mu mbanzirizamushinga w’ingengo y’imari ya 2026/2027, umushinga wa Kigali Innovation City wo kubaka ibikorwaremezo by’ibanze uzatwara miliyari 44 Frw, wagenewe ingengo y’imari ya miliyari 8,7 Frw.

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean Guy-Afrika, yagaragaje ko imishinga isa n’iyadindiye ari iterwa inkunga n’ibigo cyangwa imiryango yo hanze y’Igihugu yagiye igira imbogamizi zitandukanye zirimo n’ubumenyi bw’abakozi budahagije.

Muri iyo mishinga, yagaragaje ko harimo n’uwa Kigali Innovation City, ariko yemeza ko hari gukorwa ibishoboka byose ngo ishyirwa mu bikorwa ryihutishwe.

Ati “Turi gukora ibishoboka byose harimo no kongerera ubumenyi abakozi ba SPIU kugira ngo bagire ubumenyi bukenewe.”

Ibyo wamenya ku mushinga wa Kigali Innovation City

Umushinga mugari w’ubwubatsi wa Kigali Innovation City ni umwe mu itegerejwe cyane mu Rwanda kuko uzasiga igihugu gishimangiye intego yacyo yo kubaka igicumbi cy’ikoranabuhanga, uburezi n’ibijyanye no guhanga ibishya.

Ni umushinga uzakorerwa kuri hegitari 61, ukazarangira utwaye miliyari 2$. Ugizwe n’inyubako zizacumbikira kaminuza mpuzamahanga, ibigo by’ikoranabuhanga bikomeye, inyubako z’ubucuruzi n’ibindi.

Aka gace kandi kazaba kagizwe n’ikigo kinini kigizwe n’amashami azajya akorerwamo ibijyanye n’ubwenge bw’ubukorano [Artificial Intelligence] n’ibijyanye n’umutekano mu by’ikoranabuhanga.

Zimwe mu nyubako zizashyirwa muri Kigali Innovation City zifite ibisenge bibyaza ingufu imirasire y’izuba.

Ibinyabiziga bizajya bikoreshwa muri aka gace byiganjemo ibikoresha ingufu z’amashanyarazi mu kurengera ibidukikije.

Inzu zo muri aka gace zizaba zifite umwihariko mu bijyanye n’imyubakire, aho zimwe zizaba zitamirijwe imigongo isanzwe ikoreshwa mu gutaka mu muco nyarwanda.

Kigali Innovation City izaba igizwe n’imihanda migari, aho mu nkengero zayo hazajya haba ahacururizwa ikawa na restaurant zifite uburyo bwo kwakirira abantu hanze.

Kigali Innovation City izaba ifite n’inyubako ziri ku rwego rwo hejuru ku buryo zakorerwamo n’ibigo mpuzamahanga mu by’ikoranabuhanga, hoteli, amacumbi agezweho y’abanyeshuri n’inzu zo guturamo.

Kugeza ubu hari bimwe mu bice bizaba bigize uyu mushinga byatangiye kuzura birimo African Leadership University na Carnegie Mellon University Africa.

Biteganyijwe ko uyu mushinga mugari numara kuzura buri mwaka uzajya winjiza miliyoni 150$ ziturutse mu ikoranabuhanga rizahahangirwa, ndetse ukazazana ishoramari rya miliyoni 300$ ry’abanyamahanga.

RDB yavuze ku mushinga wa Kigali Innovation City usa n’uwadindiye
Kigali Innovation City witezweho guhindura umujyi wa Kigali igicumbi cy'ikoranabuhanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages