ICRC yatangaje ko mu Ugushyingo aribwo umukozi wayo w’umunyamahanga n’undi ufite ubwenegihugu bwa Congo bashimutiwe mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ahakorera imitwe yitwaje intwaro itandukanye.
Umuyobozi wa ICRC muri Congo, Rachel Bernhard yavuze ko bishimiye irekurwa ry’abo bakozi, nyuma y’igihe batazi irengero ryabo.
Ntabwo yigeze asobanura uko byagenze ngo abo bakozi bashimutwe n’icyakozwe ngo barekurwe.
Imodoka abo bakozi bari barimo yashimuswe tariki 30 Ugushyingo ubwo bari bavuye mu mujyi wa Goma berekeza mu gace ka Sake gukurikirana umushinga wo kugeza amazi ku baturage.
Kivu y’Amajyaruguru ni imwe mu duce tw’uburasirazuba bwa Congo twashyizwe mu bihe bidasanzwe kubera ibikorwa ingabo zirimo byo guhashya imitwe yitwaje intwaro ihakorera.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!