Icyo gitero cyahitanye abasirikare batatu ba Leta undi umwe arakomereka.
Urwego rushinzwe kugenzura uko umutekano muri Kivu wifashe (Baromètre Sécuritaire du Kivu) umushinga ukorana na Human Rights Watch, rubinyujijwe ku rubuga rwa Twitter rwavuze ko igitero cyagabwe kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Nyakanga 2020, ku birindiro bya FARDC biherereye ahitwa Binkenke, muri Teritwari ya Rutshuru muri Kivu y’Amajyaruguru.
Ikinyamakuru www.7sur7.cd cyatangaje ko Umuvugizi w’Ingabo za Congo ziri mu bikorwa byo guhashya imitwe yitwaje intwaro, Major Guillaume Njike Kaiko, yemeje aya makuru ariko ntacyo yavuze ku bagabye iki gitero.
Umwe mu basirikare bakuru ba M23 uri kumwe na Gen Sultan Makenga, yatangaje ko ari ukubabeshyera nta gitero bagabye.
Ati “Biriya barimo kuvugwa ni ukutubeshyera nk’uko basanzwe babigenza, twebwe nta gitero twagabye turi ahantu turatuje’’.
Umuyobozi Mukuru w’Inyeshyamba za M23, Bertrand Bisimwa, aherutse kwemera ko abasirikare ba M23 bari ku butaka bwa Congo, ahamagarira Perezida Félix Antoine Tshisekedi, gucyura abahoze ari abarwanyi b’uwo mutwe baheze mu bihugu by’u Rwanda na Uganda
Izina rya M23 (Mouvement du 23 Mars) rifite inkomoko kuwa 23 Werurwe 2009, ubwo Leta ya Congo yasinyanaga amasezerano y’amahoro na CNDP (Congres National pour la Defence du Peuple) yayoborwaga na Gen Laurent Nkunda (yaje gusimburwa na Gen. Bosco Ntaganda ubu ufungiye mu rukiko Mpuzamahanga rw’i La Haye).
Amasezerano yo kuwa 23 Werurwe yagenaga ko abari muri uwo mutwe bashyirwa mu ngabo za leta abandi bagasezererwa bagasubizwa mu buzima busanzwe, ugahinduka ishyaka rya politiki n’abari abarwanyi bawo bafunzwe bakarekurwa.
Gusa kuwa 4 Mata 2012, havutse undi mutwe wavugaga ko ya masezerano atashyizwe mu bikorwa, abari binjijwe mu ngabo za leta batangira kuziyomoraho. M23 icyo gihe yahise itangirana n’abasirikare bagera kuri 300 bahoze muri CNDP bigumuraga bavuga ko bafashwe nabi mu ngabo za leta, badahembwa, igisirikare nta bushobozi gifite ndetse ko bicwa n’inzara.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!