Kuva mu 2008 kugeza mu 2012, ubukene bwaragabanyutse buva kuri 56.7% bugera kuri 44.9%, bituma abarenga miliyoni imwe bava mu bukene mu myaka itagera kuri itanu.
Kuri uyu wa 3 tariki 26 Kanama, umuyobozi w’Umuryango Nyarwanda Uharanira iterambere (RDO) Rwibasira Eugène, yasobanuye impamvu ubukungu n’umusaruro by’igihugu byiyongera, ariko umubare w’abaturage bakennye ntugabanyuke cyane.
Ibi yabivuze ashingiye ku bushakashatsi bwamuritswe n’umuryango ayoboye, no kuba umusaruro n’ubukungu by’igihugu byarazamutse, nyamara mu myaka ibiri ishize abaturage bari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri bakiyongereho 16%.
Ahereye ku bushakashatsi bashyize ahagaragara, Rwibasira yagarutse ku buryo leta ikoresha ikora igenamigambi.
Yavuze ko amafaranga ashyirwa mu bikorwa bifitanye isano no kwihaza mu biribwa kw’abaturage akiri make, kandi n’imikoranire mu kurwanya ubukene, by’umwihariko ku kijyanye no kwihaza mu biribwa, idahagije.
Yagize ati “ Iyo urebye uburyo ingengo y’imari itegurwa [ku rwego rw’igihugu], bashingira ku mibare itangwa n’ikigo cy’igihugu cy’ubushakashatsi, aho kwifashisha imibaare y’Ikigo cyita ku Bikorwa by’Iterambera mu Nzego z’Ibanze (LODA)”.
Yakomeje agira ati “ Reba nawe iyo bategura ingengo y’imari [izahabwa karere] bagendera ku buso bw’akarere, ibarurara ry’abaturage rikorwa mu myaka icumi na raporo y’ibarura rigamije kureba urwego rw’ubukene kandi na ryo rikorwa mu myaka itanu. Bitewe n’uko igenamigambi rikorwa buri mwaka rero riba rikwiye kugendera ku mibare itangwa na LODA”.
Muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINICOFIN bijeje RDO ko bagiye kureba uburyo bavugurura imitegurire y’ingengo y’imari.
Iyi mbaturabukungu (EDPRS) biteganyijwe ko yagombaga gusiga iterambere ry’ubukungu riri ku mpuzandengo ya 11.5%, abari mu bukene bakagera munsi ya 30% by’abaturage kandi ubukungu bugashingira cyane ku nganda na serivisi ndetse hagahangwa imirimo 200 000 ku mwaka idashingiye ku buhinzi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!