00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RFI yahawe igihembo cy’indashyikirwa mu gutanga serivisi nziza yizeza kutazadohoka

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 8 October 2023 saa 05:12
Yasuwe :

Ikigo cy’u Rwanda cy’Ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera (Rwanda Forensic Institute: RFI) cyegukanye igihembo cyo kuba indashyikirwa mu gutanga serivisi nziza kandi zihariye mu bihembo ngarukamwaka bya ‘Service Excellence Awards.’

Ibi bihembo byari bitanzwe ku nshuro ya munani bitegurwa n’Ikigo Kalisimbi Events n’abafatanyabikorwa bacyo byatangiwe muri Galaxy Hotel mu ijoro ryo ku wa 7 Nzeri 2023.

Abahembwe bari mu byiciro birimo ibigo bya leta, amahoteli, ibigo by’ubukerarugendo ndetse n’abikorera ku giti cyabo.

Ni ibihembo byatanzwe mu gihe u Rwanda rumaze iminsi mu cyumweru cyahariwe abakiliya hitabwa ku kubaha serivisi nziza.

Kalisimbi Events ikora igenzura ikareba ikigo cyangwa umuntu utanga serivisi uko abikora, uko yakira abamugana ndetse n’akamaro serivisi atanga zibagirira.

Umuyobozi Mukuru wa RFI, Dr Charles Karangwa, yavuze ko igihembo bahawe kibongereye imbaraga mu guha abantu serivisi nziza kandi gisobanuye ikintu gikomeye ku kigo nk’iki kiri mu rugendo rwo gutanga serivisi z’umwihariko.

Ati "Twatanze serivisi z’umwihariko kandi tuzitanga neza, ni ibintu biduha ishema kugira ngo twongere imbaraga mu byo twakoraga kandi tubinoze neza kurushaho, byaduhaye umukoro wo gushyiramo imbaraga zidasanzwe."

"Ikintu cyose kijyanye no guhiganwa cyangwa abantu bakora neza kurushaho [...] ubu umwaka utaha tuzaharanira gukomeza kuba aba mbere, tuzakora kugira ngo twongere gutwara igihembo."

Dr Karangwa yavuze ko iki gikorwa ari ingirakamaro kuko umuntu ukora adashobora kumenya ko we ubwe akora neza ahubwo abibwirwa n’abandi.

Avuga ko umwihariko wa RFI ari ugukemura ibibazo bigenda bivuka mu muryango nyarwanda.

Ati "Iyo urebye ibibazo byagiye bivuka mu muryango nyarwanda cyangwa abandi batugana tugashobora kubikemura; abafite ibibazo by’amasambu, amasezerano, abantu bagiye babeshyerana, umuntu akabasha guterezwa cyamunara basinye ibitari byo [...] Tukabona ibintu buramugarukiye, natwe bidutera ibyishimo."

Uko RFI ikomeje kuba indashyikirwa muri serivisi zihariye

Kuva mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2028/2019 kugera mu mwaka wa 2022/2023, iki kigo cyafashije gukemura ibibazo bishingiye kuri ibyo bimenyetso bya gihanga bigera ku 37.363.

RFI ifite laboratwari zigera 12 zitanga uruhurirane rwa serivisi zitandukanye zirimo gupima uturemangingo ndangasano (ADN), guhangana n’ibyakwangiriza umubiri, gutahura ibisasu n’izindi ku buryo kugeza uyu munsi iki kigo gihuza amakuru yo mu bihugu 197 byo mu Isi.

Ku bijyanye no gupima ADN, iki kigo kimaze gutera imbere mu buryo bufatika, aho nko ku munsi bashobora kwakira abantu bari hagati ya 10 na 80 bashaka izo serivisi.

Muri abo barimo abashaka gupimisha abana bagamije gutandukana n’ibibazo bizanwa n’inkiko n’abandi barimo abajya muri Amerika kuko icyo cyemezo bagisabwa, n’abandi.

Mu minsi iri imbere RFI irateganya imishinga itandukanye irimo, guteza imbere ikoranabuhanga ryo gupima ADN ry’umwana ukiri munda, ADN zitari iz’abantu nk’izinyamaswa n’ibimera n’ibindi.

Kuri ubu igiciro ku muntu umwe ushaka gupimisha ADN ku buryo butihutirwa ni 89.010 Frw, muri icyo gihe ibisubizo biboneka mu minsi itarenze irindwi (iyo yabaye myinshi). Iyo byihutirwa ushaka kubona ibisubizo mu masaha 24, ku muntu umwe ni 142.645 Frw.

Ikigo cy’u Rwanda cy’Ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera (Rwanda Forensic Institute RFI), cyahawe igihembo cya Special Recognition Award
Dr Charles Karangwa, avuga ko iki gikorwa ari ingirakamaro kuko umuntu ukora adashobora kumenya ko we ubwe akora neza ahubwo abibwirwa n'abandi
Umuyobozi Mukuru wa RFI, Dr Charles Karangwa, yavuze ko igihembo bahawe kibongereye imbaraga mu guha abantu serivisi nziza n’ umuhate wo kurushaho gukora neza
Ibi bihembo Service Excellence Awards bitanzwe ku nshuro ya munani
Igihembo cyahawe Ikigo cy’u Rwanda cy’Ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera (Rwanda Forensic Institute RFI)
Dr Karangwa yavuze ko igihembo bahawe gisobanuye ikintu gikomeye ku kigo nka RFI kiri mu rugendo rwo gutanga serivisi z'umwihariko
Service Excellence Awards ni ibihembo bigamije gushimira ibigo bitandukanye bya leta n'ibyigenga bikora ubucuruzi bw'ibintu na serivisi mu Rwanda byitwaye neza buri mwaka

Amafoto: Igirubuntu Darcy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages