00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RGB irashimangira ko imiyoborere myiza izatuma hatongera kuba Jenoside

Yanditswe na

Ange de la Victoire Dusabemungu

Kuya 29 June 2013 saa 12:46
Yasuwe :

Mu gihe twibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imiyoborere (RGB) kirahumuriza abayirokotse kandi kinashimangira ko kizakomeza kugira uruhare mu guteza imbere imiyoborere myiza mu gihugu kuko imiyoborere mibi ari yo yabaye intandaro ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Byatangajwe ku wa 28 Kamena 2013, ubwo RGB n’abakozi bayo basuraga abarokotse Jenoside batishoboye batuye mu mirenge ya Ntarama na Nyamata mu karere ka Bugesera, (…)

Mu gihe twibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imiyoborere (RGB) kirahumuriza abayirokotse kandi kinashimangira ko kizakomeza kugira uruhare mu guteza imbere imiyoborere myiza mu gihugu kuko imiyoborere mibi ari yo yabaye intandaro ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Byatangajwe ku wa 28 Kamena 2013, ubwo RGB n’abakozi bayo basuraga abarokotse Jenoside batishoboye batuye mu mirenge ya Ntarama na Nyamata mu karere ka Bugesera, hagamijwe kubasubizamo icyizere cyo gukomeza kubaho kandi neza.

Prof. Shyaka Anastase, Umuyobozi Mukuru wa RGB ati “Ubu mu Rwanda twiyemeje kugendera ku miyoborere yimakaza agaciro n’imibereho myiza by’umuturage. Gufata mu mugongo abarokotse Jenoside nk’ibi twakoze uyu munsi, ni inkingi ikomeye tudashidikanya ko byitabiriwe n’abanyarwanda twese byageza igihugu ku mahoro n’iterambere rirambye.”

Yongeraho ko RGB mu nshingano ifite harimo gukurikirana imikorere y’amadini n’imiryango nyarwanda itari iya Leta. Ati “Kuza ku rwibutso rwa Ntarama ruri mu cyahoze ari urusengero, ni umwanya wo kongera gutekereza ku buryo Jenoside yakozwemo ngo bikomeze biduhe imbaraga zo kunoza akazi kacu, dukaza ingamba z’uko bitazongera.”

Nyuma y’igikorwa cyo kwibuka, RGB n’abakozi batanze ubufasha ku miryango ibiri y’abarokotse Jenoside batishoboye harimo uw’umukecuru Nyiramafaranga Donatilla, w’imyaka 77 y’amavuko ubana n’umwuzukuru we ukiri muto. Uwo mukecuru afite ubumuga yasigiwe na Jenoside. Yahawe ubufasha bwo kwivuza n’ibiribwa.

Undi wasuwe n’umusaza Kabega Alphonse w’imyaka 76 y’amavuko utuye mu murenge wa Nyamata, aba wenyine mu nzu ituzuye kandi mu buzima bubi.

Bamusaniye inzu baranayikinga, bamuha ibikoresho bitandukanye birimo matora, intebe n’ameza. Yanahawe amafaranga azamufasha kujya abona litiro ebyiri z’amata ku munsi mu gihe cy’imyaka itatu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages