Yabigarutseho kuri uyu wa 13 Gicurasi 2026, ubwo yaganiraga n’Abadepite bagize Komisiyo y’Imari n’Umutungo bya Leta, bari gusuzuma imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari ya 2026/2027 n’ishyirwa mu bikorwa ry’iyari yagenwe mu 2025/2026.
Mu mishinga yagombaga gushyirwa mu bikorwa na RHA muri uyu mwaka w’ingengo y’imari uri kurangira harimo no kuvugurura Stade Mpuzamahanga ya Huye.
Ni imirimo yari yagenewe gukoresha ingengo y’imari ya miliyoni 983,1 Frw.
Byari biteganyijwe ko imirimo yo kuvugurura iyi Stade yagombaga gutangira muri Werurwe 2025 ariko hagaragara imbogamizi zishingiye ku mikoro zatumye bidakorwa nk’uko byari biteganyijwe.
Ibizavugururwa muri iyi stade ahanini bishingiye kuri ‘tapis’ ishaje izakurwamo hagashyirwamo indi nshya iri ku rwego rwiza, ndetse ikibuga kikubakwa mu buryo bworohereza amazi guhita ashiramo mu gihe cy’imvura, bitandukanye n’uko bimeze ubu.
Rukaburandekwe yagaragaje ko mu ngengo y’imari ya 2025/2026, uwo mushinga wari wagenewe 983.135.283 Frw. Kugeza ubwo baganiraga na Komisiyo y’Imari n’Umutungo bya Leta hari hamaze gukoreshwa arenga miliyoni 424,5 angana na 43% ariko imirimo yakozwe ikaba ikiri ku kigero cya 10%.
Yasobanuye ko imirimo yadindijwe no kubona ibikoresho ariko ko kuri ubu byamaze kuboneka ndetse yizeye ko mu mezi abiri asigaye ngo umwaka w’ingengo y’imari ugere ku musozo kuvugurura iyo stade bizaba byarangiye.
Ati “Ibikoresho byarabonetse, turizera ko mu mezi abiri tuzaba twawurangije [umushinga wo kuvugurura stade ya Huye].”
Biteganyijwe kandi ko nyuma yo kurangiza icyo cyiciro, hazakurikiraho ikindi cyiciro kizakorwa mu ngengo y’imari ya 2026/2027 aho cyagenewe miliyoni zirenga 623,4 Frw kikazarangirana na Kamena 2027.
Umushinga wo kuvugurura iyi stade watangiye mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2022/2023 aho biteganyijwe ko uzarangira mu 2026.
Shampiyona y’u Rwanda ya 2024/25 ikirangira ni bwo imirimo yatangiye ndetse yagombaga kurangira mu mezi atandatu, ku buryo mu Ugushyingo 2025 ikibuga cyagombaga kuba cyabonetse.
Kugeza n’ubu ntabwo ikibuga kiraboneka ndetse n’imirimo yo kubaka yari imaze igihe yarahagaze.
Impamvu yo kuyivugurura ni uko Stade ya Huye yari isanzwe irimo ikibuga cy’ubwatsi bushaje, ndetse uburyo cyari cyubatsemo ntibyoroherezaga amazi guhita ashiramo mu gihe cy’imvura.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!