00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Root Capital Bank yateye inkunga abahinzi b’ikawa bo mu karere ka Gakenke (Amafoto)

Yanditswe na Iradukunda Regis
Kuya 24 July 2020 saa 09:59
Yasuwe :

Root Capital Bank yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yateye inkunga y’ibikoresho byo kwirinda Covid19 abahinga ikawa bo mu murenge wa Coko na Ruli yo mu karere ka Gakenke.

Ni igikorwa cyatangijwe kuri uyu wa 23 Nyakanga 2020, aho mu makoperative 11 abarizwa muri aya mashyirahamwe haherewe kuri abiri yo muri iyi mirenge.

Aya makoperative ni Dukundekawa Musasa yo mu murenge wa Ruli na Twongerikawa Coko yo mu murenge wa Coko.

Iyi banki yatanze iyi nkunga ibinyujije mu mashyirahamwe RWASHOSCCO na Misozi afasha abahinga ikawa bibumbiye mu makoperative kohereza ikawa yabo hanze.

Mu bikoresho byatanzwe harimo amasabune atanu maremare kuri buri munyamuryango, ibigega bya litiro 5000 bizaguma ku makoperative, kandagira ukarabe hamwe n’isabune isukika bizaguma ku nganda zitunganya ikawa.

Harimo kandi uturindantoki, utwuma dupima umuriro ndetse n’imfashanyigisho zikubiyemo amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Umuyobozi wa RWASHOSCCO, Karekezi Angelique wari unahagarariye iki gikorwa yasobanuye ko umuyobozi wa Root Capital Bank yatekereje gufasha abahinzi b’ikawa ngo hirindwe Covid19, umusaruro ukomeze kuboneka.

Ati “Muri iki gihe cya Covid19, twese twibazaga uko umusaruro w’ikawa uzakomeza kuboneka. Nibwo umuyobozi wa Root Capital isanzwe inakorana n’aba bahinzi yavuze ati ‘ ariko nanjye hari icyo nakora ngafasha abahinzi b’ikawa, kugira ngo nizere ko nanjye hari uruhare nagize mu kubungabunga ubuzima bwabo, nuko nakohereza ibi bikoresho.”

Yakomeje asaba abahawe ubufasha kubukoresha icyo bwagenewe, abasaba kwirinda kuba babigurisha.

Ati, “icyo nasaba ubuyobozi bwa koperative n’abahinzi ni ukubungabunga no gukoresha ibi bikoresho icyo byagenewe. Ababihawe uyu munsi, n’abo bizakomerezaho ejo n’ejobundi, nyamuneka singire ibyo mpurira na byo i Kigali mwabigurishije.”

Gitifu w’umurenge wa Ruli, Nizeyimana Jean Marie Vianney yashimye ubufatanye buri hagati y’abahinzi b’ikawa na Root Capital.

Ati “ Twafatanyaga n’abaturage gushyira mu bikorwa amabwiriza yo kwirinda mu bikoresho bike twari dufite, ariko ubwo ibi bije, birunganira ubushobozi bw’abaturage. Nishimiye ubufatanye buri hagati y’aba bahinzi na banki ya Root Capital. Nishimiye kandi kuba mwaradutekereje, Imana ibasubirize aho mwakuye.”

Umuhinzi w’ikawa witwa Mukamuneza Asterie, yavuze ko ibi bikoresho bizabafasha cyane kuko ubundi bari bafite ibikoresho bike.

Ati “Nishimye cyane. N’ubundi twari dusanzwe tugerageza kwirinda, ariko dufite ibikoresho bike. Ibyo rero byashoboraga gutuma kwandura byihuta kubera isuku nke. Ni yo mpamvu dushimira cyane abatugeneye iki gikorwa.”

Banki ya Root Capital yashinzwe mu 1999 muri Amerika, ikaba yaratangiye gukorana n’abanyarwanda mu 2005, itangiranye na koperative Dukundekawa Musasa.

Abanyamuryango ba koperative Dukundekawa Musasa na Twongerikawa Coko bashyikirijwe inkunga bahawe na Root Capital Bank yo muri Amerika
Buri munyamuryango yahawe uduti dutanu tw'isabune
Karekezi Angelique ukuriye RWASHOSCCO, yashyikirije abanyamuryango
Mu bikoresho byatanzwe harimo n'ibigega bifata amazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages