00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RRA yaburiye abatanga fagitire ya EBM itandukanye n’amafaranga bakiriye

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 19 October 2023 saa 02:03
Yasuwe :

Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (Rwanda Revenue Authority: RRA), Bizimana Ruganintwali Pascal, yaburiye abacuruzi bafite ingeso yo gutanga inyemezabuguzi zitandukanye n’amafaranga bakiriye bagamije kunyereza umusoro, abakangurira kubireka kuko hari ingamba zikomeye bafatiwe.

Ubuyobozi bwa RRA busobanura ko iyo bigenze gutyo haba hakozwe ibyaha bibiri birimo kugabanya umusoro ku nyongeragaciro n’umusoro ku nyungu kandi ko umucuruzi n’umuguzi bafatwa nk’abafatanyacyaha.

Ruganintwali agira inama abaguzi ba nyuma kutihanganira ibyo bintu ahubwo bakajya bagenzura neza fagitire bahawe.

Yagize ati "Aya makuru turayazi. Iyo uguze bakaguha inyemezabuguzi iriho make biteza igihombo kuko umusoro umenyekanishwa aba ari muto. Nashishikariza abaguzi kuba maso kuko bari kwishyira mu bibazo bitari ngombwa.”

Yavuze ko hari uburyo bugiye gushyirwaho bwo guha agahimbazamusyi ku muguzi wa nyuma ku musoro nyongeragaciro.

Ati “Twibwira ko nta muntu uzemera guhabwa fagitire iri hasi kuko na we bizagabanya ‘inyungu’ ye; tubona ari uburyo bwatuma abantu bakanguka."

Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2020/2021, Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro cyinjije mu isanduku ya Leta, imisoro ingana na miliyari 1654,5 Frw. Mu mwaka ushize cyakusanyije umusoro wa miliyari 2332,3 Frw.

Komiseri Mukuru w'Ikigo cy'Imisoro n'Amahoro, Pascal Ruganintwali, yaburiye abatanga inyemezabuguzi zitandukanye n'amafaranga bakiriye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages