Urubanza rwari rumaze igihe ruburanwa na Garibsons Commodities Central Africa Ltd irega Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro, kuba cyarabateje igihombo kibasaba amafaranga menshi y’imisoro ku muceri bari binjije mu gihugu. Ku itariki 31 Gicurasi Urukiko rukuru rw’u Rwanda, rwashyize ahagaragara umanzuro wemeza ko RRA itsinze Garibsons Commodities Central Africa Ltd, bityo nta mafaranga RRA igomba gusubiza umuburanyi wayo.
Urubanza rwabereye mu rukiko rukuru mu cyumweru gishize, aho RRA yaregaga Garibsons Commodities Central Africa Ltd gukoresha inyandiko mpimbano mu rwego rwo guhunda amahoro, iyo sosiyete igahitamo kwifashisha itangazamakuru n’izindi nzego ivuga ko yarenganijwe yakwa imisoro y’ikirenga.
Garibsons Commodities Central Africa Ltd yatanze ibyangomba byaranguriweho umuceri wavaga muri Pakistan uzanwa mu Rwanda, igaragaza ko igomba kwishyura amadolari ya Amerika 170 kuri toni imwe kuko uwo muceri waranguwe ku giciro gito, ariko RRA yo ikavuga ko bidashoboka impapuro zatanzwe zishobora kuba ari impimbano. RRA ikavuga ko hagombaga kwishyurwa amahoro anagana n’amadolari ya Amerika 362 kuri toni imwe.
RRA ivuga ko ibyo byatumye hatangira imanza, guhera mu kwezi k’Ugushyingo 2010, Garibsons Commodities Central Africa Ltd itangira intambara yo kunyura mu bitangazamakuru igaragaza ko irengana ariko kandi hagamijwe no guharabika isura y’ikigo.
Nk’uko tubikesha Ikigo cy’Igihugu cy’imisoro n’amahoro, nyuma y’uko Urukiko rukuru rwiga rukanasuzuma neza amakuru yatanzwe na RRA kuri icyo kibazo, rwemeje ko amakuru yatanzwe ari ukuri kudasubirwaho.
Gakwerere Jean Marie Umuyobozi ushinzwe ishami ry’abasoreshwa mu kigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro mu kiganiro na IGIHE yadutangarije ko Garibsons Commodities Central Africa Ltd yareze ishaka gusubizwa amafaranga yaciwe, ariko urukiko rukuru rusanga ibyo RRA yakoze itaribeshye kuko hagendewe ku biciro abandi basoreraho nta kwibeshya kwabayeho.
Ku birebana n’uko RRA hari indishyi yakwaka Garibsons Commodities Central Africa Ltd Gakwerere agira ati “Twe icyo twashakaga ni uko hatangwa amahoro aciye mu mucyo. Ntidukeneye kuregera inyungu, ahubwo abareze nib o bifuzaga ko bazubizwa amafaranga arenga ku yo bari berekanye mu mpapuro.”
Ikigo cy’imisoro n’amahoro kirasaba abakora imirimo y’ubucuruzi bose kwirinda uburiganya bagakoresha inzira zemewe n’amategeko, mu rwego rwo kwirinda ibihano n’amande bashobora gucibwa igihe bafatiwe mu makosa. Ibyo kandi bibambura icybahiro, bahomba amafaranga kandi bigatesha abantu igihe.
Turacyashakisha abahagarariye Garibsons Commodities Central Africa Ltd kugira ngo na bo batubwire icyo batekereza ku cyemezo cy’urukiko rukuru.



















TANGA IGITEKEREZO