Ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize kiri muri gahunda yo gukangurira abakozi kumenya gukurikirana uburenganzira bwabo, ni muri urwo rwego ku wa kane tariki ya 13 Kamena basuye ikigo cy’igihugu cy’imfungwa n’abagororwa, basobanurira abakozi n’abakoresha ibirebana n’ubwiteganyirize kimwe n’ubwishingizi bw’indwara.
Buri mukozi afite uburenganzira bwo gukurikirana ibirebana n’imisanzu ku bwiteganyirize bw’izabukuru (Pansiyo y’ubusaza), ndetse n’ibirebana n’ubwishingizi mu kwivuza indwara, kuko iyo hashize amezi atatu adatangirwa umusanzu akurwa ku rutonde rw’abavuzwa n’ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize.
Murenzi Jean Paul umukozi w’Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS), mu kiganiro na IGIHE yagize ati “Nashoboye kumenya ko abakozi dufite uburenganzira bwo gukoresha isuzuma rusange nibura rimwe mu mwaka. Ikibabaje ni uko bidakorerwa abantu bose bahera ku myaka yo hejuru. Buri mukozi wese yagombye kugira ubwo burenganzira.” Ikindi Murenzi atangaza ko yungutse ni ukumenya gukurikirana itangwa ry’imisanzu ye mu kigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize, ko itangirwa ku gihe.
Gukoresha isuzuma rusange ku bagore rihera ku myaka 35 na ho ku bagabo rigakorwa guhera ku myaka 40 y’amavuko, ibi ngo bikaba bituma abatarageza kuri iyo myaka batabona ubwo burenganzira ubu ndi bwagombye guhabwa abanyamuryango bose.
Oswalid Munyandekwe, umuyobozi ushinzwe ishami rya pansiyo n’ibyago bikomoka ku kazi, atangaza ko iyi gahunda iri mu rwego rwo gukangurira abakozi baba abo mu bigo bya Leta n’ibyigenga kumenya gukurikirana uburenganzira bwabo. Agira ati “Turaganira n’abakozi n’abayobozi b’ibigo bitandukanye kugira ngo tubasobanurire imikorere ya RSSB, ingamba ifite, bityo tubone ibitekerezo bitandukanye byatuma turushaho kunoza neza akazi kacu dukora.”
Akomeza atangaza ko iyo gahunda ari ndende bazenguruka mu bigo bitandukanye kandi buri kigo gifite umwihariko. Avuga ko afatiye urugero kuri RCS ari ikigo kibamo abantu batandukanye barimo abahoze ari abasirikare, abari abapolisi n’abandi hari imisanzu batangiwe mu kazi bakoraga, bafite ibibazo bitandukanye basuzumira hamwe bakabishakira umuti. Umwihariko na none ni uko hari abagororwa baba bagomba kubona pansiyo zabo bafashwa uburyo buzuza impapuro zisabwa.
Komiseri Jenerali Paul Rwarakabije uyoboye urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa, mu kiganiro na IGIHE yadutangarije ko ibiganiro ari umwanya wo kugira ngo amakuru agezweho ajyanye n’ubwiteganyirizwe abagereho neza, ikindi hari abagororwa bahoze ari abakozi baba bakeneye kumenya ibijyanye na Pansiyo, ndetse n’uburyo ibibazo bafite byakemuka.
CG Rwarakabije atangaza ko ibyo biganiro bifite akamaro cyane. Agira ati “Ni umwanya wo kungera kwibutswa ibitureba no gukurikirana uburenganzira bwacu. Abakozi bagomba kumenya kujyana na gahunda kuva agitangira akazi, kuko abenshi bibuka ibijyanye na Pansiyo ari uko bageze mu zabukuru.”
Gahunda yo gukemeza gusobanura inshingano za RSSB n’imikorere yayo birakomeza mu bigo bitandukanye, abakozi n’abakoresha bakomeza gukangurirwa kumenya gukurikirana uburenganzira bwabo.



















TANGA IGITEKEREZO