Nyuma y’aho hatangiwe isoko ryo kubaka umuhanda Rusizi-Ntendezi-Mwityazo, rigatsindirwa na Joint Venture Sebulikoko & Berco Constructions ku wa 2 Ugushyingo 2012, kugeza magingo aya abatsindiye isoko ntibararihabwa n’ubwo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubwikorezi cyakomeje kugirwa inama. Ibiganiro hagati y’impande zombi ntacyo byatanze none bishyize Leta yitabye urukiko rw’ubucuruzi kandi byarasabwaga kwirindwa.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubwikorezi (RTDA) cyatangiye kwinjira mu rubanza kiregwamo na JV Sebulikoko & Berco Constructions kubera gutanga uburenganzira bwo gutangira isoko ryatsindiwe n’iyo Sosiyete y’ubwubatsi, mu gusana umuhanda w’igitaka uhuza Rusizi-Ntendezi-Mwityazo. Uko gutsindira isoko bigaragara mu ibaruwa RTDA yandikiye JV Sebulikoko & Berco Constructions, yo ku wa 2 Ugushyingo 2012 igaragaza uwatsindiye isoko.
Isoko ryatsindiwe rifite No 009/W/2011-AOI/PLAN/RTDA-BAD, umuhanda ureshya na km 34, rifite agaciro ka Miliyari eshatu, miliyoni Magana ane mirongo icyenda n’imwe, ibihumbi Magana arindwi mirongo itandatu na bibiri by’amafaranga y’u Rwanda (3,491,762,000Rwf). Uwo muhanda ukaba ugomba gukorwa ku nkunga ya Banki Nyafurika y’Iterambere (AfDB). Iyo baruwa yanditswe ikaba yarasabaga uwatsindiye isoko kujya gushyira umukono ku masezerano y’isoko ku wa 12 Ugushyingo 2012 saa yine za mugitondo.
Nk’uko bigaragara mu ibaruwa Banki Nyafurika y’Iterambere yandikiye umuyobozi Mukuru wa RTDA ku wa 18 Ukwakira 2012, isanwa ry’uwo muhanda rigomba guterwa inkunga ingana na 100% na AfDB Group, ari byo bingana n’agaciro twashyize haruguru. RTDA yasabwaga guhura na JV Seburikoko & Berco Constructions guhura bagakora amasezerano y’akazi igihe kitararenga.
Mu kiganiro na IGIHE, Seburikoko Emmanuel uhagarariye sosiyete yatsindiye isoko, yadutangarije ko amasezerano yakozwe agashyirwaho umukono n’uruhande rwatsindiye isoko ariko byagera muri RTDA babishyira mu kabati. Agira ati “Twe ibyo twasabwaga byose nk’abatsindiye isoko twarabitanze, ndetse n’amasezerano yo gutangira imirimo twayishyizeho umukono ariko bigeze muri RTDA bishyirwa mu kabati. Ikibabaje ni uko indi sosiyete yatsindiye isoko rimwe natwe, kuko ririmo ibice bibiri, yatangiye imirmo, twe twayobewe icyo tuzira. Nta n’ubwo bigeze batubwira ibibura ngo tubishake ahubwo barinumiye. Ubu twamaze kwinjira mu gihombo.”
Seburikoko Emmanuel akomeza atangaza ko RTDA yabaha amasezerano y’akazi ku isoko batsindiye nta mananiza, imirimo igatangira amasezerano ya AfDB atararangira. Ikindi ni uko bakonmgererwa igihe cy’imirimo kuko AfDB amasezerano yayo asigaje amezi atanu gusa akarangira mu gihe yagombaga kumara umwaka. Akomeza atangaza ko yatunguwe no kwimwa amasezerano yo gutangira imirimo, akaba atazi ikibyihishe inyuma kuko abandi batangiye kera.
Minisiteri y’ubutabera inama zayo zarirengagijwe
Iki kibazo cyagejejwe imbere ya Minisiteri y’ubutabera ku itariki ya 22 Gicurasi 2013, Emmanuel Sebulikoko asaba kurenganurwa, ndetse RTDA nay o mu ibaruwa No 1069/DG/013 yo ku wa 12 Kamena 2013, RTDA itanga ibisobanuro birambuye kuri icyo kibazo. MINIJUST nyuma yo gusuzuma yasabye RTDA kuvugana na Rwiyemezamirimo kugira ngo hafatwe umwanzuro ukwiye kuri icyo kibazo, kuko babona Leta idakwiye gushorwa mu manza zitari ngombwa. Ikomeza isaba ko bakwegera AfDB ikongera igihe cy’umushinga kugira ngo ushobore gushyirwa mu bikorwa nk’uko byari biteganijwe.
Urwego rw’umuvunyi rwaritabajwe biba iyanga
Ku wa 20 Kamena 2013, Urwego rw’Umuvunyi rwateranije inama igamije gusuzumira hamwe uburyo ikibazo cy’isoko rirebana n’isanwa ry’umuhanda Rusizi-Ntendezi-Mwityazo. Aha hahujwe impande zombi nk’uko bigaragara mu ibaruwa yo ku wa 26 Kamena 2013, Urwego rw’Umuvunyi rwandikiye Umuyobozi Mukuru wa Entreprise de Construction Sebulikoko N. Emmanuel.
Iyi nama yitabiriwe n’Umuvunyi mukuru ari na we wayiyoboye, harimo bamwe mu bakozi b’urwo rwego, Intumwa Nkuru ya Leta, Minisiteri y’igenamigambi/SPIU, Minisiteri y’ibikorwaremezo, Umuyobozi Mukuru wa RTDA na Ese Sebulikoko.
Buri ruhande rumaze kwisobanuro, basanze Ese Sebulikoko yaratsindiye isoko, ihabwa Notification definitive ku wa 02 Ugushyingo 2012, imenyesha igihe izasinyirwa amasezerano ku wa 12 Ugushyingo 2012 ariko ntiyasinywa n’isoko ntiryatangwa kugeza ubu.
Ku kibazo cy’uko RTDA ivuga ko uwatsindiye isoko yatanze ingwate itemewe, Urwego rw’umuvunyi rugaragaza ko ingwate yatanzwe na Ese Sebulikoko yemewe n’amategeko. Ahubwo hakibazwa impamvu CHICO yatsindiye isoko igatanga ingwate nyuma yahawe amasezerano yo gutangira imirimo abandi bakayimwa kandi ntibasobanurirwe n’impamvu. Icyongerwaho ni uko Ese Sebulikoko yakomeje kugaragaza ubushake bwo kurangiza ikibazo, inavuga ko izatanga ingwate ya Banki aho kuba ikindi kigo cy’ubwishingizi ariko hakaba impungenge ko n’ubwo ingwate yahindurwa, amasezerano atasinywa kuko RTDA yakomeje kuninira.
Urwego rw’Umuvunyi kandi rwasabye RTDA kwegera AfDB bagashaka uburyo amasezerano y’umushinga yakongerwa, ariko kandi amasezerano na yo agashyirwaho umukono mu gihe AfDB yemeye kongera igihe cy’umushinga. Igihe bitagenze bityo, ariko umuterankunga akemera ko amafaranga ashyirwa mu kindi gikorwa, humvikanywe ko impande zombi zakumvikana ku buryo bwo kwishyura igihombo Ese de Construction Sebulikoko & Berco yagize. Kuri iki kibazo Umuvunyi Mukuru yasabye impande zombi kumvikana ari na wo muti wo kwirinda kugana mu nkiko, ibyo byananirana zikabona kwitabaza izindi nzego.
Leta yisanze mu rukiko rw’ubucuruzi
RTDA yakomeje kuninira ku kibazo cyo kurangiza ibirebana n’isoko ryo gusana umuhanda Rusizi-Ntendezi-Mwityazo, ryatsindiwe na Ese Sebulikoko & Berco Constructions, ubu kigeze mu rukiko rw’ubucuruzi.
Me Aloys Mutabingwa uhagarariye Ese Sebulikoko & Berco Constructions, avuga ko nta mishyikirano igombye kubaho hagati yabo na RTDA kuko n’iyabaye mbere ntacyo yatanze. Asanga bakwiye gusubizwa uburenganzira bwabo bagahabwa isoko batsindiye nta mananiza abayeho. Asaba urukiko kuburanisha urubanza, bakabarinda kurenganywa, gutinzwa cyangwa se kwamburwa uburenganzira bemererwa n’amategeko.
Uhagarariye RTDA mu rubanza Me Mbonera Theophile, asaba urukiko ko haba imishyikirano urubanza rugasubikwa kandi bagahabwa amahirwe yo kongera gutegura imyanzuro, hashyirwamo ibikwiye kugibwaho impaka urubanza rukaburanwa mu mizi.
Ku cyifuzo cy’uko urubanza rwasubikwa, Umucamanza uburanisha urubanza Umurerwa Christine yanzuye ko gusubika iburanisha ry’ibanze uhagarariye Leta mu rubanza Me Mbonera Theophile yasabye atabyemererwa kubera ko ingingo ya 356 y’itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’imirimo n’iz’ubutegetsi, iteganya ko nta buranisha ry’ibanze rishobora gusubikwa keretse iyo hari impamvu yihariye yashyikirijwe urukiko, iminsi itanu mbere y’iburanisha.
Akomeza avuga ko ubuhagarariye Leta atashingira ku makosa ye yo kudakora imyanzuro yo kwiregura mu minsi 14 ngo asabe ko urubanza rusubikwa, cyane ko yanivugiye ko imyanzuro yo kwitegura n’ibimenyetso biyiherekeje bizaba byashyikirijwe urukiko bitarenze tariki ya 5 Nyakanga 2013.
Iburanishwa rizakomeza ku wa 19 Nyakanga 2013 saa mbiri za mugitondo ku rukiko rw’ubucuruzi i Nyamirambo.



















TANGA IGITEKEREZO