Kuri uyu wa 1 Kanama, aba bagore bakoraniye kuri Stade Umuganda iri i Rubavu kugira ngo bageze ku buyobozi iki kibazo, aho bavuga ko hari ubwo bamburwa ibicuruzwa byabo, ubundi bakabwirwa amagambo mabi ndetse ngo bakaba basigaye bangirwa kwambuka, nubwo umupaka w’ibihugu byombi ufunguye.
Uwimana Jeanne utuye mu Murenge wa Gisenyi avuga ko kuva umutwe wa M23 wakubura imirwano, barimo guhohoterwa.
Ati “Muri iyi minsi iyo tubashije kwambuka dukorerwa ihohoterwa. Iyo tugezeyo baraducyurira bitwaje ko turi Abanyarwanda, baratwambura tukabura aho turega. Noneho bitwaje intambara ya M23 banze ko twambuka, ubu turi kubura ibyo tugaburira abana.”
Uwineza Claudine wo Murenge wa Nyamyumba ibintu byahindutse muri iyi minsi, ati “Congo banze ko twambuka, barimo kutwaka icyangombwa kitwemerera kwambuka. Mu Rwanda bafunguye ariko bo banze kandi nta bushobozi dufite, nkanjye igishoro cyanjye ni ibihumbi 5 Frw, sinzi uko nabona ibihumbi 40 Frw byo kugura icyangombwa.”
Yongeyeho ko “N’ubundi kujya i Goma ni ibibazo kuko bari kuza batwiyenzaho, batubaza ibyangombwa bitabaho, wanasiga umuzigo ugasanga bawutwaye, wabaza [bakagusubiza] ngo subira iwanyu mu Rwanda. Turasaba ubuyobozi ko bwaduha ubufasha kuko dufite ubukene.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse, asaba aba bagore kwigengesera mu gihe bambutse umupaka.
Ati “Iyo urebye ahantu hatandukanye muri Congo, ubona ko hari ibikorwa byo kwanga Abanyarwanda cyangwa ibintu byose bifite aho bihuriye n’Abanyarwanda. Turabasaba kwigengesera, niba agize ikibazo akatubwira kugira ngo tuvugane n’ubuyobozi bwaho kuko tuvugana buri munsi.”
Ubusanzwe, aba bagore bambukaga bakoresheje ibyangombwa bya koperative zashyizweho mu rwego rwo gukomeza ubuhahirane. Iki cyemezo cyafashwe ubwo imipaka yari ifunzwe kubera icyorezo cya Covid-19.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr. Vincent Biruta, mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa Kabiri, yasabye abaturage bajya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) kwitwararika, nyuma y’amagambo n’ibikorwa by’urwango bikomeje kuvugwa muri iki gihugu cyo mu Burengerazuba bw’u Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!