Ibi aba bahinzi babitangaje ku wa 13 Gicurasi 2026 aho bavuze ko harimo n’abaguze imbuto nyinshi bavuga ko nyuma yo kuyitera, hari iyagiye yanga kumera, na ho igerageje kumera ibirayi bigahita byuma.
Umwe mu bahinzi b’ibirayi yabwiye RBA ko n’ibyagerageje kumera na byo nta cyizere bafite ko bizamera kuko ibyinshi byamaze kuborera mu butaka.
Yagize ati “Ubusanzwe mu murima wanjye nasaruraga toni 10 z’ibirayi ariko rwose nta cyizere cy’uko hari n’ebyiri zizavamo.”
Ni ibyo ahuriyeho na mugenzi we waguze toni imwe y’iyi mbuto ariko yose ikaba yaramupfiriye ubusa nyamara abandi bahinzi baguze imbuto zisanzwe mu masoko bakaba ntakibazo bafite.
Umukozi wa Tubura mu Karere ka Rubavu, Iradukunda Janvier, yavuze ko bamaze iminsi bakira abahinzi babagaragariza imbogamizi z’imbuto bahawe, avuga ko iyo bari batanze yari yujuje ubuziranenge ariko yizeza ko bagiye kubikurikirana.
Yagize ati “Nibyo koko mu Werurwe no muri Mata 2026, twatanze imbuto y’ibirayi mu Karere ka Rubavu, gusa mu minsi ishize twakiriye amakuru y’uko hari ikibazo cyaje, ari na yo mpamvu turi gukora igenzura kugira ngo tumenye umuzi w’ikibazo.”
Yavuze ko imbuto batanze yari ifite icyemezo kigaragaza ko yujuje ubuziranenge, gusa agaragaza ko zimwe mu mpamvu zabitera zirimo imiterere y’ubutaka, uburwayi, n’ibindi ari na yo mpamvu bagiye gukomeza kubikurikirana ngo bamenye impamvu itatanze umusaruro bari bayitezeho.
Umukozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi RAB, Rwakayanga Leandre yavuze ko bagomba kwegera abo bahinzi bafatanyije n’ikigo cyamuhaye imbuto kugira ngo bagire icyo babafasha nyuma y’ibihombo bahuye nabyo.
RAB igaragaza ko ubusanzwe imbuto zihabwa abahinzi, zigomba kuba zapimwe ubuziranenge n’ikigo kibifitiye ubushobozi.
Nubwo bimeze uku ariko Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) kigaragaza ko kuva mu myaka itanu ishize guhera mu 2021 umusaruro w’ibirayi byera mu Rwanda utigeze uhagarika kwiyongera.
Nko mu myaka ibiri ushize, icyo kigo kigaragaza ko mu 2025 umusaruro w’ibirayi wiyongereyeho 17% ugera kuri toni 884.500.000 uvuye kuri toni 827.355.000 wariho mu 2024.
NISR kandi mu Ukuboza 2025, yagaragaje ko uturere twa Nyabihu, Rubavu, Musanze na Burera ari two tweza umusaruro mwinshi w’ibirayi mu gihugu.
Abahinzi b’i Rubavu hari mu hera ibirayi byinshi bagaragaza ko kuri ubu byihagazeho kuko ikilo kiri kugura hagati ya 750 Frw na 900 Frw, gusa iryo zamuka rifitanye isano n’intambara yo muri Iran kuko mbere yayo muri Mutarama na Gashyantare 2026 i Kigali ikilo cyaguraga hagati ya 400 Frw na 650 Frw.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!