00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Abakorera mu isoko ry’inka rya Kanzenze barinubira ko ridasanwa

Yanditswe na Nshimiyimana Eric
Kuya 10 June 2025 saa 02:54
Yasuwe :

Bamwe mu bakorera mu isoko ry’inka rya Kanzenze riherereye mu karere ka Rubavu barinubira ko ridasanwa kandi rishaje cyane.

Bamwe mu barirema baganiriye na IGIHE bahuriza ku cyifuzo cy’uko ryasanwa, rikongera rikazitirwa nk’uko ryahoze.

Uwitwa Bangamwabo Simon yagize ati “Iri soko rirashaje ku buryo uruzitiro rwaryo rwashizeho. Iyo imvura iguye, inka ziratoroka zikajya kona imyaka y’abaturage. Turifuza ko ubuyobozi bwarisana kuko ryinjiza imisoro myinshi.”

Mugenzi we na we yunzemo ati “Inka zisohoka uko zishakiye kandi izinjiye mu isoko zigomba gusora, bikaba byatuma rwiyemezamirimo ahomba.”

Habinshuti Jean ahamya ko uruzitiro rw’iri soko rwangiritse cyane rushobora guteza amakimbirane hagati y’abacuruzi bazo ndetse n’abaturage bafite imirima ikikije iri soko.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yatangaje ko abatekinisiye basabwe gukora inyigo yoroheje y’ibikenewe kugira ngo uru ruzitiro rutangire rusanwe guhera muri Nyakanga 2025.

Ati “Iki kibazo twakibonye muri uyu mwaka kandi ibikorwaremezo birasaza bikavugururwa. Twatumye abatekinisiye kudukorera inyigo yoroheje, hakagaragazwa amafaranga akenewe, tugatanga isoko cyangwa tugakorana na rwiyemezamirimo dusanzwe dukorana kandi ntibigomba kurenza mu ntangiriro z’umwaka w’ingengo y’imari 2025-2026, bivuze mu ntangiriro za Nyakanga.”

Meya Mulindwa yaboneyeho gusaba abarikoreramo kuribungabunga kuko byagaragaye ko hari abantu baryangiza.

Iri soko ryabanje gukorera i Mudende, ryimurirwa ahubatse ibiro by’Umurenge wa Kanzenze, na none riza kwimurirwa aho rikorera ubu hitaruye umuhanda wa kaburimbo.

Biragoye kwinjira muri iri soko mu gihe cy'imvura utambaye bote, kuko ryuzuyemo ibinogo birekamo amazi
Ibisima by'uruzitiro kuri iri soko byarangiritse ku buryo inka zicika abacuruzi, zikajya konera abahinzi
Iri soko riremwa n'abantu benshi baba baturutse mu bice bitandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages