Gahunda y’Igihugu yo kwihutisha iterambere kuva mu 2024 kugeza mu 2029 (NST2) igaragaza ko hazashyirwa imbaraga mu kurwanya imirire mibi ku buryo igwingira ry’abana rizava kuri 33% rikagera kuri 15% mu gihugu.
Muri 2025, Akarere ka Rubavu kageze ku gipimo cya 9,8%, kavuye kuri 40% kariho muri 2020, nk’uko byagaragajwe n’Ubuyobozi bw’Akarere ku wa 24 Kamena 2025, ubwo hizihizwaga Umunsi mpuzamahanga w’Umwana w’Umunyafurika wahujwe n’icyumweru cyahariwe ingo mbonezamikurire z’abana bato.
Raporo yakozwe muri Mutarama 2025 yagaragazaga ko Rubavu ifite abana 18.298, abagera ku 16.480 bangana na 90,1% bakaba bataragwingiye, naho 1.818 bangana na 9,9% bakaba baragwingiye.
Ibi bituma aka Karere kaza ku mwanya wa kabiri ku rwego rw’Igihugu mu kugabanya igwingira mu bana bato, aho gakurikira aka Nyarugenge gafite 9,4% bagwingiye nk’uko iyi raporo ibigaragaza.
Akarere ka Rutsiro ni ko kaza ku mwanya wa mbere mu kugira abana bagwingiye, kuko iyi raporo igaragaza ko gafite abana 11.979, muri bo 8.327 bangana na 69,5% ntibagwingiye, abagera ku 3.652 bangana na 30,5% bakaba baragwingiye.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza, Ishimwe Pacifique, yatangarije IGIHE ko mu byo bashyize imbere mu kurwanya igwingira mu bana ari ukwita ku ngo mbonezamikurire n’abana bazirererwamo.
Ati “Ingo mbonezamikurire zitaweho neza ni kimwe mu bidufasha kugabanya imibare y’abana bari mu mirire mibi n’igwingira, gutanga ibikoresho no guhugura ababyeyi bakurikirana abana. Twasanze izi ngo zitakora zidafite uruhare rw’ababyeyi ngo zirambirije kuri Leta cyane.”
Yasobanuye ko ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu buteganya kongera ingo mbonezamirire, ati “Tugiye kuzongera kuko hari imidugudu y’icyitegererezo twari dufite itarazigiraga.”
Visi Meya Ishimwe yavuze ko muri gahunda y’iminsi 12, bapima abana bigaragara ko bari kujya mu igwingira, bakitabwaho ku bigo nderabuzima.
Yasobanuye ko Mu Karere ka Rubavu, habarurwa ingo mbonezamikurire 1.434 zirererwamo abana 50.096, hakiyongeraho n’izindi zishamikiye ku mashuri 154, n’izindi zishamikiye ku nsengero no ku nyubako zitandukanye za Leta.
Umushumba w’Itorero Shekinah rikorera mu Murenge wa Rubavu, Pasiteri Uwihoreye Pascal, yagaragaje ko yishimira igabanyuka ry’imibare y’igwingira mu bana, ahamya ko iri torero rigira uruhare mu kwesa uyu muhigo.
Ati “Tunezezwa no kubona imibare y’igwingira igabanyuka tubigizemo uruhare, kuko tumaze kubaka ingo mbonezamikurire z’abana ebyiri nk’ubu zirimo abana 300, kandi bo n’imiryango yabo babasha kubona imirire myiza.”
Pasiteri Uwihoreye yasobanuye ko ingo mbonezamikurire bubatse zimaze kwakira abana 550 kuva zafungurwa, ari naho ahera ahamagarira ababyeyi kuzoherezamo abana.
Umuyobozi wa Caritas ya Diyosezi ya Nyundo, Padiri Rutakisha Jean Paul, avuga ko iyo hatabaho gahunda y’iminsi 12 yo gukurikirana abana bagaragaye mu mirire mibi, imibare bariho muri 2020 y’igwingira itari kugabanyuka.
Ati “Twanakomeje kwita no gukurikirana amarerero kugira ngo tugabanye imibare twariho muri 2020.”
Padiri Rutakisha yagaragaje ko bifuje guhuza umunsi w’umwana w’Umunyafurika n’icyumweru cy’ingo mbonezamikurire (ECD Day), kugira ngo uburere n’uburezi bigere ku bana nka gahunda y’umwihariko.
Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024/2025, Caritas ya Diyosezi ya Nyundo yahaye ingo mbonezamikurire inkunga y’ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni 20 Frw.
Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu guhangana n’ikibazo cy’igwingira ry’abana bafite imyaka iri munsi y’itanu. Miliyari 357,8 Frw ni zo zagenewe iyi gahunda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!