Iri tsinda ry’abashamyumvire 91 rigizwe n’abahagarariye abagore, abahagarariye urubyiruko, inshuti z’umuryango, abarimu, abanyamadini, ababana n’ubumuga, urugaga rw’abikorera, DASSO n’abakuru b’imidugudu.
Bahuguwe mu gihe cy’iminsi itatu uko bazakora batanga amakuru mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana.
Mugabo Oscar, umuhuzabikorwa wa DASSO mu murenge wa Bugeshi, nk’umwe mu bahuguwe, yavuze ko agiye kubaka uburyo bwo kwihutisha amakuru arebana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Yagize ati “Ubu ngiye kubaka ihererekanyamakuru rituruka mu isibo kuburyo amakuru arebana n’ihohoterwa nzajya nyabona mbere binamfashe gukumira icyaha kitaraba ndetse no gutabara vuba mu gihe icyaha cyamaze kuba’’.
Mugabekazi Diana, umukozi w’ urugaga rw’amadini mu kubungabunga ubuzima mu Rwanda (RICH) yasabye abakuru b’imidugudu kwihutisha raporo z’abahohotewe ndetse no gusangiza abandi ubumenyi bakuye muri ano mahugurwa.
Yagize ati“Abakuru b’imidugudu mbere ya byose mujye mudufasha mutange raporo vuba ku nzego zibishinzwe kuko bifasha mu gukurikirana abakoze ihohoterwa no kurwanya ingaruka z’ihohoterwa ku warikorewe.”
Umukozi w’akarere ka Rubavu ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Biryabanzi Onesphore , yasabye ko abahuguwe gukora itsinda ryihariye rizajya rikorana n’ akarere mu gutanga amakuru byihuse no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu miryango aho batuye.
Mu karere ka Rubavu mu mezi atandatu ashize, abangavu 89 barahohotewe ubuyobozi bukaba buvuga ko ahanini biterwa n’ibiyobyabwenge, ubukene, amakimbirane mu miryango n’umuco.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!