Ikibazo cy’inyerezwa ry’ayo mata usanga n’abaturage bakizi. Umubyeyi wo muri uyu mu Murenge wa Nyundo, Kayitesi Epiphanie, aganira na IGIHE yagize ati “Ikibazo cy’amata anyerezwa akagurishwa hanze kimaze iminsi ntawe utakizi uretse ko babyihorera ntihagire igikorwa n’ejobundi bafashe umuntu agiye kuyagurisha baramwihorera kandi abayagurisha barazwi ni ku kigo nderabuzima.”
Uretse uyu muturage, umwe mu bakora kuri iri vuriro wifuje ko amazina ye atatangazwa, yahamije ko iby’inyerezwa ry‘ayo mata ari impamo.
Yagize ati “Amata yagenewe abana bafite ikibazo cy’imirire mibi kunyerezwa byabaye nk’ihame hano ku Nyundo, ntako tutagize ngo bikemuke ariko ubuyobozi bw’ikigonderabuzima bukabiryamaho bikarangira bikomeje.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyundo, Tuyishime Jean Bosco, yavuze ko na bo babonye amakuru ko aya mata anyerezwa akagurishwa, hakaba hari n’uwafashwe ayasohokana mu kigonderabuzima.
Yagize ati “Twari tumaze iminsi dufite amakuru ko hari amata yagenewe abana bafite ikibazo cyimirire mibi anyerezwa nuko kuwa Mbere dufata uwitwa Nyirabizimana asohotse mu kigo nderabuzima n’ikarito avuga ko ayahawe n ushinzwe kuyatanga.”
Uyu mubyeyi wafashwe akekwaho kugira uruhare mu inyerezwa ry’aya mata agenewe kuzamura imibereho myiza y’abana bahuye n’imiririre mibi, yavuze ko yari ayasohokanye ayahawe n’ushinzwe kuyatanga ngo ayashyire umurwayi.
Nubwo avuga atyo, icyateye urujijo ni ingano y’ayo yafatanywe kuko yari afite ikarito kandi biteganyijwe ko buri mwana yemerewe litiro ebyiri gusa kandi nawe akazifatira kwa muganga.
Umukozi ushinzwe gutanga ayo mata kuri icyo kigo nderabuzima yanze kugira icyo abivugaho, avuga ko twavugisha umubikira ukiyobora ariko ntitwabasha guhita tumubona.



















TANGA IGITEKEREZO