Umwe muri bo yahise apfa abandi basubira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho baribaturutse
Ibi byabereye mu murenge wa Cyanzarwe, Akagari ka Busigari,umudugudu wa Rwanshungwe mu rukerera rwo kuri iki cyumweru.
Uwarashwe agahita yitaba Imana ni Tuyisenge Jacques wari ufite imyaka 25 akaba akomoka mu murenge wa Cyanzarwe, Akagari ka Busigari akaba yari afite ibiro 10 by’urumogi n’ibizingo bibiri by’insinga z’amashanyarazi.
Umuyobozi wa Brigade ya 201 ikorera mu turere twa Rubavu, Nyabihu, Ngororero n’igice cya Rutsiro, Col David Bukenya Ngarambe yasabye abaturage kwirinda kwijandika muri magendu, kwirinda guca mu nzira zitemewe, gutanga amakuru kare mu gihe babonye abantu basohotse mu gihugu mu buryo butemewe.
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza, Ishimwe Pacifique yasabye abaturage guhindura imyumvire bakishyira hamwe leta ikafabasha kwiteza aho kujya gukora ibitemewe.
Ati “Mugomba guhindura mukishyira hamwe mugakora ibikwiye leta izabafasha. Mugomba kugarura umutima wo gukorera mu gihugu mukirinda gukora ibitemewe muca mu nzira zitemewe’’.
Imbibi zihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mirenge ya Rubavu na Cyanzarwe hakunze kurasirwamo abaturage bagerageza kwinjira mu gihugu ku buryo bunyuranyije n’amategeko abenshi muri bo bakaba ari abinjiza magendu n’ibiyobyabwenge. Batanu bamaze kuhasiga ubuzima mu gihe kitarenze amezi abiri.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!