Ivatiri yavaga kuri Mahoko izamuka yerekeza mu karere ka Musanze yagonganye n’ikamyo yamanukaga yerekeza kuri Mahoko, abari mu ivatiri ndetse n’abari mu ikamyo bose bahasiga ubuzima.
Nkuko bitangazwa n’ababonye iyi mpanuka, ngo iyi vatiri yo mu bwoko bwa Rav4 yagonzwe n’ikamyo bigaragara ko yacitse feri.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyakiliba, Tuyishime Jean Bosco yahamirije IGIHE iby’iyi mpanuka, asaba imiryango yabuze ababo kwihangana.
Yagize ati “Abarimo bose bahasize ubuzima, 3batatu bari mu ivatiri na babiri bari mu ikamyo. Inkuru ibabaje nuko nta n’umwe wigeze abasha kurokoka iyi mpanuka. Polisi yahageze harimo kurebwa uko imibiri y’aba bazize impanuka gazezwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Gisenyi.”
Mu karere ka Rubavu hakunze kubera impanuka z’amakamyo acika feri,iheruka akaba ni iyo Kuwa 15 Gashyantare 2020 mu Kagari ka Nengo, mu Mudugudu wa Gikarani, Umurenge wa Gisenyi ubwo Ikamyo ifite ibiyiranga (Plaque) byo muri Tanzania yagongaga ibitaro bya Gisenyi mu masaha yo ku manywa ihitana abantu batatu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!