00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Iminara ya Congo ihangayikishije abanyarwanda baturiye umupaka

Yanditswe na

Jean Claude Ntawitonda

Kuya 27 June 2013 saa 07:44
Yasuwe :

Abaturage baturiye umupaka w’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bahangayikishijwe cyane n’iminara ya Congo ibabuza gukoresha imirongo y’amasosiyete y’itumanaho akorera mu Rwanda, kuko umurongo wa Vodacom utabemerera gushyikirana n’imirongo yo mu gihugu.
Iki kibazo cyibanda mu mirenge y’akarere ka Rubavu yegereye umupaka nka Busasamana, Bugeshi, Cyanzarwe na Mbugangari.
Abatuye muri iyi mirenge batangaza ko umurongo waVodacom uri mu bituma badashyikirana (…)

Abaturage baturiye umupaka w’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bahangayikishijwe cyane n’iminara ya Congo ibabuza gukoresha imirongo y’amasosiyete y’itumanaho akorera mu Rwanda, kuko umurongo wa Vodacom utabemerera gushyikirana n’imirongo yo mu gihugu.

Iki kibazo cyibanda mu mirenge y’akarere ka Rubavu yegereye umupaka nka Busasamana, Bugeshi, Cyanzarwe na Mbugangari.

Abatuye muri iyi mirenge batangaza ko umurongo waVodacom uri mu bituma badashyikirana n’abavandimwe n’incuti batuye mu tundi duce tw’igihugu dukoresha imirongo imirongo y’amasosiyete y’itumanaho akorera mu Rwanda.

Mobutu Jean Damascene, utuye mu kagari ka Gacurabwenge mu murenge wa Busasamana agira ati “ Hari igihe marana telefoni icyumweru kirenga ntayikoresha bitewe no kubura umuyoboro wa MTN kandi ni wo murongo nkoresha wonyine. Umurongo wa Vodacom uratubangamira cyane.”

Aba baturage bashimangira ko habonetse uburyo bwo kongera ubushobozi bw’iminara byabafasha mu itumanaho cyane kuko banshi bashimangira ingaruka bibagiraho ku bucuruzi bwabo butagenda neza.

Ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa ORINFOR, Bushaija Peter umuyobozi mu ishami rya MTN mu Karere ka Rubavu, yatangaje ko iki kibazo bakizi ariko ko harimo gukorwa ibishoboka byose kugira ngo imirongo y’u Rwanda ihabwe ingufu ziruta iz’iya Congo.

Uretse ikibazo cy’itumanaho ribagora, aba baturage batangaza ko bafite n’ikibazo cyo kumva amaradiyo ya Congo cyane kurusha ay’u Rwanda kuko ayo bumva gake ni Radiyo Rwanda, RC Rubavu, Radiyo Isangano na Radiyo Mariya Rwanda.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages