00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu:MIDIMAR yagobotse imiryango 8 itishoboye yasenyewe n’ibiza

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 19 August 2017 saa 07:32
Yasuwe :

Minisiteri y’Imicungire y’ibiza no kwita ku mpunzi(MIDIMAR), yashyikirije inzu umunani abatishoboye basenyewe n’ibiza by’imvura byo ku musozi wa Rubavu mu mwaka wa 2010.

Izi nzu ziherereye mu murenge wa Cyanzarwe, akagari ka Kinyanzovu zubatswe zitwaye miliyoni zisaga 43 z’amafaranga y’u Rwanda, buri nzu ikaba ifite ibyumba bitatu, uruganiriro, igikoni n’ubwiherero bujyanye n’igihe.

Nyirarwango Oliva wari utuye mu Murenge wa Nyakiliba yashimye inzu yahawe agira ati “Nari maze igihe mbayeho nabi cyane ariko ndaruhutse."

We na bagenzi bahawe inzu bavuga ko ibyishimo byabarenze cyane batari bazi ko bizabaho, bagashimira ubuyobozi bwiza bwabagejejeho iterambere nk’iryo kandi bakizeza ko bazakora uko bashoboye kose bakazifata neza nk’uko bikwiye.”

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bushima iki gikorwa aho cyagenewe abaturage biganjemo abababaye kurusha abandi aho biyemeje gufatanya n’abagenerwabikorwa mu kuzifata neza.

Murenzi Janvier umuyobozi wungirije w’akarere ka Rubavu ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu yagize ati “ Tuzafasha aba baturage kubona ibikenewe byose ngo babeho nkuko bikwiye, iby’ibanze bagiye kubishikirizwa uyu munsi, ariko turaharanira kugira ngo byose babibone kandi nk’ubuyobozi bw’akarere tugiye gufatanya n’abafatanyabikorwa, cyane dufatanya n’abahawe inzu mu rwego rwo kuzifata neza ngo zidasaza vuba."

Minisitiri ushinzwe gukumira Ibiza no kwita ku mpunzi, Mukantabana Seraphine yasabye abaturage bahawe inzu kuzitaho baharanira gutuma ziba nziza kurushaho agira ati "Izi nzu ni izishimangira ko leta ibakunda; mwavuye mu bibazo n’abandi batarabivamo bibahe icyizere ko bazabivamo. Si kera kuko mufite leta ibakunda, mwebwe mwahawe inzu muzifate neza."

Yakomeje ashishikariza abaturage kurushaho kurwanya ibiza agira ati “Ibiza ntabwo biteguza, tugomba guhora twiteguye hafatwa ingamba z’umwihariko ku kubikumira, mugenzura niba ibisenge biziritse, gufata amazi yo ku mazu kugira ngo atatwangiriza, kubaka inzu zikomeye, gutera ibyatsi ndetse n’ibiti bifata amazi. "

Amafaranga yo kubaka izi nzu yatanzwe n’u Buyapani nkunga ya Leta binyuze muri UNDP aho umushinga wari uwo kubaka inzu zigera kuri 16 mu karere ka Rubavu.

Inzu zubakiwe abasenyewe n'ibiza zifungurwa ku mugaragaro
Minisitiri Mukantabana yasabye abahawe inzu kuzifata neza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages