00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo yakirijwe uruhuri rw’ibibazo mu ruganda rw’icyayi rwa Pfunda

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 6 May 2022 saa 09:18
Yasuwe :

Ubwo Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Fanfan Rwanyindo, yasuraga Uruganda rw’icyayi rwa Pfunda, ku Munsi Mpuzamahanga w’Umutekano mu Kazi, yakirijwe ibibazo uruhuri biri muri urwo ruganda, aho abakozi bamubwiye ko bafite ibibazo birimo itoneshwa ndetse n’icyenewabo bigaragara muri urwo ruganda.

Aba bakozi bagaragarije Minisitiri Rwanyindo ko ubuyobozi bw’urwo ruganda rutazamura abakozi mu buryo bukurikije amategeko, bavuga ko hari abakozi batazamurwa mu ntera kandi babikwiriye.

Nizeyimana Faustin uhagarariye Abakozi b’Uruganda rw’Icyayi cya Pfunda, yavuze ko ikibazo cy’ibanze ari ukutagira amategeko.

Ati “Hashyizweho amategeko agenga izamurwa mu ntera n’amashimwe yo mu kazi byaba ari igisubizo cyiza kuko niho ibibazo bishingiye. Ntawatekereza ko harimo amarangamutima cyangwa icyenewabo bituma bamwe basigara inyuma ahubwo byaba igisubizo kirambye.”

Minisitiri Rwanyindo yijeje aba bakozi ko azabafasha gushyiraho amategeko.

Ati “Bagaragaje ko bafite ibibazo cyane cyane ba nyakabyizi badafite amasezerano kandi bamaze igihe bakora, ni nayo mpamvu dukomeza gushishikariza abakoresha ko bagomba kubahiriza itegeko ry’umurimo. Tugiye gukomeza kuganira nabo tubereka inyungu iri mu gukoresha umukozi ufite ibyo yemerewe kuko atanga umusaruro mwinshi.”

Umunsi Mpuzamahanga w’Umutekano mu Kazi mu Rwanda wizirijwe mu Karere ka Rubavu, ukaba ugamije gushishikariza abakoresha kwita ku nyungu z’abakozi mu gihe bari mu kazi.

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Fanfan Rwanyindo yavuze ko ibibazo by'Uruganda rwa Pfundo bikwiriye gukemuka
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Fanfan Rwanyindo, yasuye Uruganda rw’icyayi rwa Pfunda yakirizwa uruhuri rw'ibibazo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages