Iyi mpanuka yabereye mu Kagari ka Gikombe, Umurenge wa Nyakiriba ahagana saa kumi n’imwe n’igice ubwo yari yitendetse ku modoka yarekura akagwa mu ikamyo yari iturutse inyuma.
Akimara kugongwa yahise yitaba Imana, umurambo we ukaba wajyanywe ku Bitaro bya Gisenyi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakiriba, Hagenimana Epimaque, yemeje aya makuru agira inama abanyonzi kwirinda kwitendeka ku modoka.
Yagize ati "Impanuka yahitanye umunyegare wa gatatu mu cyumweru kimwe kubera kwitendeka ku modoka; ndagira inama abatwara amagare kwirinda kwitendeka ku modoka kuko binyuranyije n’amategeka. Birababaje kubona tumaze kubura abantu batatu mu cyumweru kimwe muri aya makorosi, ni igihombo gikomeye."
Mu bice bitandukanye cyane cyane ahantu haterera usanga abanyonzi bitendetse ku makamyo yikoreye imizigo bicaye ku magare yabo.
Mu mpera z’umwaka wa 2017, Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ryatangaje ko abanyonzi baza ku mwanya wa gatatu mu guteza impanuka zo mu muhanda nyuma y’abanyamaguru n’abamotari.
Umunyonzi ufashwe yitendetse ku igare cyangwa yishe amategeko yo mu muhanda acibwa amafaranga agera ku bihumbi icumi by’amanyarwanda.
Kubera igihe ibihano ku bica amategeko yo mu muhanda byashyiriweho, Polisi yavuze ko bidakanganye nko ku banyonzi cyangwa abandi bishe amategeko y’umuhanda ariko ngo bari gusaba ko itegeko rivugururwa ibihano bigakazwa.



















TANGA IGITEKEREZO