Lusaka aherekejwe na mugenzi we w’u Rwanda, Bernard Makuza, kuri iki Cyumweru basuye ibikorwa bitandukanye i Rubavu birimo umupaka munini uhuza u Rwanda na RDC na gasutamo, bareba na serivisi zihatangirwa.
Ni ibintu bemeje ko nibigerwaho n’ibihugu byo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba bizazamura ubukungu mu buryo bukomeye.
Lusaka yagize ati "Turi kwigiranaho kuko dushaka uko kwambukiranya imipaka byakorwa neza nk’uko bikorwa hagati ya Congo n’u Rwanda, dufatanyije tuzashishikariza buri gihugu mu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba koroshya ubucuruzi kuko bituma akarere gatera imbere. Nka Kenya dushaka gukomeza gushyira imbaraga mu byo twabonye ku Rwanda twashimye."
Perezida wa Sena y’ u Rwanda, Makuza Bernard, yashimye mugenzi we n’itsinda ryamuherekeje ndetse ashimangira ko bigiye kugira icyo byungura ibihugu byombi ndetse n’urwego rwa Sena muri ibyo bihugu.
Ati “Baje mu rwego rwo gusinya amaseserano ku butwererane no kureba uko hanze ya Kigali ubuzima bumeze kugirango barebe uko ibintu bikorwa mu Rwanda by’umwihariko ku mupaka uhuza u Rwanda na Congo. Nubwo Congo itaba mu Muryango w’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, imipaka yacu ni urugero rwiza rwo kwigirwaho mu bucuruzi."
Akomeza avuga ko umubano hagati ya Sena ku mpande zombi wabayeho kubera uw’abakuru b’ibihugu byombi bubatse imikoranire mu nzego zitandukanye.
Hanasuwe isoko mpuzamahanga ku mupaka ryubatswe kuri miliyoni 3 z’amadolari, rizafasha abaturage bakoresha umupaka muto unyuraho abasaga ibihumbi 55 ku munsi naho umupaka munini wa La Corniche unyuraho abasaga ibihumbi umunani ku munsi.
Kuri uyu wa Mbere nibwo Kenneth Lusaka yasoje uruzinduko rwe rw’iminsi itanu mu Rwanda, aho mu gitondo yaherekejwe na mugenzi we Bernard Makuza.
























TANGA IGITEKEREZO