Muri iki gihembwe cy’ihinga, hitezwe kongera ubuso bw’ahatewe imyumbati nk’inzira izafasha kuzahura umusaruro w’uruganda rwa Kinazi rukeneye guhaza abanyarwanda rukanasagurira amahanga.
Nsengiyumva Fulgence yavuze ko leta yifuza ko abanyarwanda barushaho kwihaza mu biribwa kandi bivuye aho batuye, bifite ubuziranenge kandi binyuze mu nganda z’imbere mu gihugu.
Agira ati “ Twakoze ibishoboka mu gihe mwahuraga n’ingorane z’indwara y’imyumbati, byatumye duhusha intego ariko uyu munsi turi mu cyerekezo cyiza kuko dufite imbuto yahangana n’ibihe, ubu rero ni igihe cyo gutera intabire zanyu mugasarura ifaranga kuko uruganda rutegereje umusaruro wanyu”.
Icyakora abahinzi barinubira igiciro gito bahabwa ku myumbati, bagasaba ko harebwa n’uburyo buhamye bwo kongera.
Umuhinzi Kubwimana Joseph yavuze ko imbaraga bakoresha mu buhinzi zidahwanye n’igiciro uruganda rubaha ari na cyo gituma bamwe mu baturage bajya kugurisha n’abamamyi, rukabona umusaruro muke.
Umuyobozi w’uruganda rwa Kinazi, Nsanzabaganwa Emile yavuze ko ubusanzwe uruganda rufite ubushobozi bwo gutunganya toni 120 ariko ngo nta na rimwe barazigeraho kubera umusaruro muke.
Yagize ati “Mu gihe gishize twahuye n’ibibazo ariko nk’ubu turi gutunganya 60 % ry’ibyo uruganda rugomba gutunganya, ariko nkuko bigaragara mu mihigo y’imirenge duturanye twizeye ko bazaduhaza ku musaruro kuko dukeneye byibuze umusaruro wahingwa kuri hegitari 1000, mu gihe bo bateganyije ibirenze, rwose turiteguye uyu mwaka tuzakora cyane”.
Akomeza avuga ko uruganda rwazamuye igiciro cy’ikilo cy’imyumbati kikava ku mafaranga 30 kikaba kigeze ku mafaranga 120 ndetse ngo batangiye gahunda yo gusangisha abahinzi imbuto y’imyumbati mu bice bitandukanye by’igihugu.
Nkuko bigaragarazwa n’umuyobozi wungirije w’akarere ka Ruhango, Twagirimana Epimaque, mu mwaka w’ingengo y’imari 2017-2018 bahize ko bazahinga imyumbati ku buso burenga hegitari 6000, magingo aya bamaze guhinga ku buso burenga gato 60% ndetse ngo bigomba kugera muri Gashyantare 2018 besheje umuhigo.



















TANGA IGITEKEREZO