Ni abasore bose bakiri ingaragu batuye mu Ntara y’Amajyepfo, Akarere ka Ruhango, Umurenge wa Ntongwe, Akagari ka Kareba, Umudugudu wa Malimba.
Mu buhamya batanze kuri Radio Ijwi ry’Ibyiringiro, aba bavandimwe bagarutse ku buzima bwabo kuva bakiri abana kugeza uyu munsi.
Bimenyimana yatangaje ko yiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza yagendanaga na bagenzi be bamurutaga bakaba ari bo bamwigishije kunywa itabi n’urumogi na we abyigisha murumuna we.
Bimenyimana ati “ Batangiye banyigishiriza ku itabi ry’igikamba , namara kurinywa nkumva ntaye umutwe bigera aho ndarimenyera ngera no mu kunywa urumogi.”
Yagarutse ku buryo iyo yaruburaga iwabo muri Ntongwe yakodeshaga igare akajya kururangura mu mujyi wa Ruhango byose akabikora yasibye ishuri ku buryo iwabo batari bubimenye.
Ntibyaciriye aho kuko uyu musore ngo yagezeho noneho ibyo kurinywa gusa abivaho akazajya anarirangura hamwe n’urumogi akabicuruza.
Ati “ Mwarimu yabaga arimo kwigisha njyewe nkaba ndimo gutekereza ahantu nza gukura amafaranga yo kugura urumogi n’itabi, byageze aho birananira burundu. Namaraga kurinywa nkarwana n’abandi banyeshuri, bigeze aho bakajya bahora bantuma ababyeyi.”
“ Iyo nabaga narunyweye nabaga meze nk’umusazi, rwantegekaga kujya kwiba ntabigambiriye, hari ubwo nahuraga n’umuntu yikoreye ikintu nkamubwira nti ‘reka ngutwaze maze nkaza kumwihisha nkabyijyanira ubundi nkajya mu kabari.”
Bimenyimana wari waramaze kubatwa n’ibiyobyabwenge yavuze uburyo iwabo bamukubitaga bamusaba kubicikaho akabananira ahubwo aho kubireka agahitamo kuva mu ishuri.
We na murumuna we bibaga iwabo ibyakabatunze
Mu buhamya bw’uyu musore wicuza igihe yataye kubera ibiyobyabwenge ngo we na murumuna we bibaga iwabo imyaka bakajya kugurisha ngo baze kwibonera ayo kugura ibiyobyabwenge.
Byageze n’aho binjira mu bujura bwo gutobora amazu nijoro bikaba byarabaviriyemo gufungwa bya hato na hato.Bwa mbere yafunzwe amezi umunani azira kwiba iwabo ibihumbi 20 ndetse no gucuruza urumogi.
Amaze gufungurwa, Bimenyimana avuga ko ingeso yanze, akomeza kujyana n’abandi kwiba haba muri Bugesera no muri Nyanza kugeza ubwo noneho bamujyanye Iwawa mu kigo ngororamuco.
Uyu musore ngo yageze Iwawa ubuzima burahinduka ndetse atangira gusenga.
Avuga ko yize kudoda ndetse akagaragaza ubuhanga ku buryo abona ko bizamuteza imbere nubwo atarabasha kubona imashini ye ku giti cye.
Sindikubwabo wakomeje kwiga yibaga ibikoresho by’ishuri akajya kugura itabi
Nubwo Bimenyimana atabashije gukomeza amashuri kubera ibiyobyabwenge, murumuna we Sindikubwaho yakomeje kujya agerageza ariko ingeso ikanga.
Yagize ati “ Nubwo nigaga mu mashuri y’uburezi bwibanze bw’imyaa 12 nabwo nanywaga itabi. Aho nigaga njyewe na bagenzi banjye twafataga ibikombe byo mu kigo abanyeshuri banywesha tukabyiba tukajya kubigurisha kugira ngo tuze kubona amafaranga yo kugura itabi.”
Ari Bimenyimana na murumuna we Sindikubwabo warangije ayisumbuye bigoranye, bahamya ko ubuzima bwabo bwahindutse kuko bagiye bumva ijambo ry’Imana mu biterane bitandukanye.
Bicuza igihe bataye
Bose bavuga ko bababaje ababyeyi bakabiba bakabatesha umutwe. Uwafunzwe inshuro zitabarika avuga ko yahuye n’ubuzima bubi ndetse n’uwarangije amashuri yisumbuye afite imyaka 25 avuga ko byose yabitewe n’uko atigaga uko bikwirye agahora asibira.
Basaba uburyiko kumenya ububi bw’ibiyobyabwenge kuko n’iyo bitakwishe bigusigira ubusembwa, bikaba byakwica cyangwa se ukadindira mu iterambere.



















TANGA IGITEKEREZO