00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ruhango: Abaturage barenga 4000 baruhutse kuvoma ibishanga

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 2 December 2023 saa 06:24
Yasuwe :

Abaturage bo mu Murenge wa Kinihira, mu Karere ka Ruhango, baravuga ko baruhutse umutwaro wo gukoresha amazi mabi yabangamiraga ubuzim bwiza bwabo. Ibi barabovuga nyuma yo kubakirwa umuyoboro w’amazi wa Nyiramuhebe -Muyunzwe w’ibilometero bisaga 11, ufite agaciro ka miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ni muyoboro ufite kilometero 11,46, ukaba ugeza amazi meza ku ngo zisaga 4000. Uyu muyoboro watangiye kubakwa muri Gicurasi uyu mwaka, ukaba wararangiye muri Nzeri 2023.

Nk’uko bivugwa n’ubuyobozi, witezweho kugeza amazi meza ku Ishuri ryisumbuye rya APECAS Muyunzwe rifite abanyeshuri barenga 650, Urwunge rw’Amashuri rwa Muyunzwe rufite abanyeshuri 770 ndetse n’Ikigo Nderabuzima cya Muyunzwe.

Abaturage bagezweho n’aya mazi babwiye itangazamakuru ko hari hashize igihe kinini bavoma atemba mu mugezi wa Gisuma n’uwa Kiryango, maze akabatera indwara, ubu bakaba batewe akanyamuneza no kuba barungutse umuyoboro w’amazi meza bakaruhuka kunywa no gukoresha amazi mabi.

Niyirora Marie Claire, umwe mu baturage bishimira ikorwa ry’uyu muyoboro, yavuze ko we na bagenzi be bishimiye guhabwa amazi meza, akaba agiye kubafasha kwirinda indwara zakomokaga ku isuku nke ndetse n’abana bakaba batazongera gukererwa amasomo yabo bagiye kuvoma kure.

Ati “Dushimishijwe n’uko twongeye kubona amazi meza kandi tuyitezeho kudufasha kwirinda indwara zikomoka ku mwanda kuko ubusanzwe twavomaga amazi mabi. Uretse icyo kandi byanatinzaga abana bacu kujya ku ishuri, bitewe n’urugendo rurerure bakoraga bagiye kudaha amazi”.

Umuyobozi wungirije w’Umushinga witwa Isoko y’Ubuzima wagize uruhare mu ikorwa ry’uyu muyoboro w’amazi, Uwonkunda Bruce, yavuze ko bazi neza akamaro k’amazi meza ku muturage ari na yo mpamvu bihatira gukora ibi bikorwa, akongeraho ko ari gahunda bazakomeza gushyiramo imbaraga.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, yashimye abafatanyabikorwa bunganira Akarere mu kwegereza abaturage ibikorwaremezo birimo n’amazi meza kuko ari ugushyigikira gahunda nziza ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yemereye abaturage.

Yongeyeho kandi ko Umurenge wa Kinihira wari ukiri mu Mirenge iri inyuma kuko ubu ugeze ku gipimo kiri hasi ya 65%, mu gihe Akarere ka Ruhango muri rusange kageze kuri 70% mu kwegereza amazi meza abaturage.

Abaturiye uyu muyoboro w'amazi ngo bawitezeho kuzamura isuku mu ngo zabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages