Umuturage witwa Bwanakweli Malala Paul w’imyaka 63, avuga ko amaze imyaka 17 asiragizwa ku kibazo cye cyo gusaba ingurane ku butaka bw’umuryango we kuri ubu bwubatswemo ibiro by’Umurenge wa Kabagari, Ishuri rya CFJ n’ikibuga cy’umupira w’amaguru cy’iri shuri biri mu Karere ka Ruhango.
Bwanakweli, umwana w’uwahoze ari umutware (sushefu) wa Kabagari Bwanakweli Porosuperi, yabwiye IGIHE ko iyi sambu ya se bayitwawe na Leta mu 1959 ubwo bahungiraga mu Burundi.
Malala asobanura ko mu 1996, ubwo bahungukaga baje kwandikira ubuyobozi bw’icyahoze ari Komine Masango iki kibazo nticyakemuka, baza gukomeza bagera ku rwego rw’icyahoze ari Perefegitura ya Gitarama.
Avuga ko mu rwego rwo gukemura iki kibazo ubu buyobozi bwashyizeho komite yihariye yo kugikurikirana. Iyi komite yaje kugaragaza ko koko isambu y’uyu muryango yubatswemo ibiro bya Komine Masango, iyi nyubako akaba ari nayo yahindutse ibiro by’Umurenge wa Kabagari.
Izi nyandiko uyu mukabwe yeretse IGIHE zinagaragaza ko iyi sambu y’umuryango wa Bwanakweli ari nayo yubatswemo ishuri rya CFG Kabagari n’ikibuga cy’umuira w’amaguru cy’iri shuri.
Mu gukomeza gukurikirana iby’iki kibazo, mu 1997, umuryango wa Bwanakweli waje gusubiza bimwe mu bice wari waratwawe harimo amasambu n’ubuyobozi bw’icyahoze ari Perefegitura ya Gitarama (yayoborwaga na Nyandwi Desire ubu usigaye ari Depite) ariko ukomeza kugaragaza ko nta ngurane z’ahubatse ibiro bya Komini n’ishuri wahawe, ari nabyo ugisaba muri iyi myaka 17 yose ishize.
Malala yabwiye IGIHE ko iki kibazo cye yakinyujije mu nzego nyinshi asaba ko cyakemurwa ariko akavuga ko kuri ubu yumva arambiwe no kuba kidakemuka kandi agaragarizwa ko kizwi.
Malala avuga ko ikibazo asanga kidindizwa n’Akarere kemera ko kakizi ariko ntikagikemure.
Yagize ati “Ndi umwana wa Bwanakweli, inzu basenye ni iya data, yasenywe na Burugumesitre hubakwa ibiro bya Komine, ishuri n’ikibuga; tumaze imyaka 17 dusaba ko aho basenye inzu batanga indishyi ariko n’ubu banze kudusubiza. MINALOC yandikiye umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier, bamubaza niba hari ikintu kibura ngo abirangize, we ubwe avuga ko ntacyo.”
Mu mabaruwa IGIHE ifitiye kopi, bigaragara ko mu ruhererakane rw’ubuyobozi mu nzego za Leta; guhera ku cyahoze ari Komini Masango iyo sambu irimo, Perefegitura ya Gitarama, Urwego rw’Umuvunyi; izi nzego zose zagejejweho icyo kibazo.
Malala agira ati “Kuva mu 1997, twakomeje gukurikirana iki kibazo; inzego hafi ya zose zirakizi; Umuvunyi arabizi, Minisitiri w’Intebe arabizi, Guverineri arabizi, Nyandwi arabizi na Meya Mbabazi arabizi.”
Yongeraho ati “Dufite urupapuro rw’isambu rwa burundu rw’uko aho hantu hubatse umurenge ari ahacu. Nandikiye umuyobozi w’Akerere w’ubu dutanga kopi kwa Minisitiri w’Intebe na n’ubu hashize amezi abiri yanze gusubiza.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buvuga ko icyo kibazo bukizi, ndetse bukizeza uyu muturage ko Inama njyanama y’Akarere izaterana muri uku kwezi, ari yo izatanga umwanzuro wacyo.
.
Mbabazi Francois Xavier, Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, yasobanuye ariko ko uyu muturage hari bimwe mu bice by’ahari ishyamba yamaze guhabwa (nk’uko na Malala abyemera), akanamwizeza ko ibice bindi by’isambu birimo aha hubatse ibiro by’Umurenge naho bazareba niba akwiye guhabwa ingurane zaho bityo akaba yazihabwa.
Mu kiganiro yahaye Radio Isango Star abazwa kuri iki kibazo, Mbabazi yagize ati “Icyo kibazo turakizi. Ariko cyari kinini cyane ku buryo twagiye tugikoraho gahoro gahoro. Ubu rero aho kigeze ni uko uwo muryango wategereza umwanzuro w’Inama Njyanama isoza igihembwe izaterana muri uku kwezi [Ukuboza 2013] kibonerwe umwanzuro”.
Mukabaramba Arivera umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, rumwe mu nzego nkuru zagejejweho iby’iki kibazo, yabwiye Radio Isango Star ko ibibazo bimaze igihe kinini bigiye gukemurwa mu buryo bwihariye.
Mu itegeko rishya rigenga ubutaka ryo muri Gicurasi 2008 handitswe ko uwimurwa ku mpamvu z’imirimo y’inyungu rusange agomba kumenyeshwa mu gihe hapimwa hakanabarurwa iby’ubutaka bwe akanarihwa indishyi zikwiye.



















TANGA IGITEKEREZO