Uru rwibutso rwatangiye gushyingurwamo imibiri y’Abatutsi biciwe mu bice bitandukanye by’Akarere ka Ruhango kuri uyu wa 10 Werurwe 2018.
By’umwihariko, aho rwubatswe hari hasanzwe urushaje rushyinguyemo imibiri isaga 400, yahashyinguwe mu 1995.
Uretse iyo mibiri hari n’indi izavanwa hirya no hino muri ako Karere; kuri uyu munsi isaga 120 ikaba yakuwe mu bindi bice kandi icyo gikorwa kizakomeza.
Uhagarariye umuryango w’abacitse ku icumu ku misozi ikikije urwibutso rwa Mayunzwe, Habonimana Charles, yavuze ko imibiri myinshi itangiye kwimurirwa muri urwo rwibutso ari iyashyinguwe mu buryo butaboneye Jenoside ikirangira.
Yagize ati “Twatangiye kwimura imibiri yari ishyinguye mu mva rusange hano ahantu hatandukanye kuko ni abantu twashyinguye mu 1995. Ubu twatangiye kubashyingura mu rwibutso rwiza Akarere katwubakiye hano i Mayunzwe kuko abenshi niho biciwe. Jenoside itangira, abenshi ni aha twari twahungiye dutangira kwirwanaho kugeza ubwo dutsinzwe bamwe bajya i Kabgayi abandi bajya kwihisha mu bihuru[…] mu 1995 nibwo twatangiye kuva muri burende dutangira kubashyingura.”
Habonimana yakomeje avuga ko kuva icyo gihe batangiye gufata aho babashyinguye nk’urwibutso ariko nta kintu gihamye kihagaragaza nk’ahashyinguye imibiri y’inzirakarengane.
Komiseri ushinzwe ibikorwa byo kwibuka mu Murenge wa Mbuye, Belgique Edouard, yavuze ko gushyingura iyo mibiri mu rwibutso rushya ari ukuyisubiza icyubahiro.
Yagize ati “Hariya twari twarabashyinguye twabonaga ko bihagije ariko Akarere kadufashije kutwubakira urwibutso rushya. Dushimishijwe n’uko kuri uyu munsi urwibutso rushya rwuzuye tukaba tugiye gushyinguramo iriya mibiri. Tugiye kuyitunganya neza hari n’indi yari iri ahandi aho bari baragiye babatsinda mu birombe mu miringoti n’ahandi bari baragiye babashyingura mu buryo butameze neza.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Ruhango, Uwimana Fortune, yavuze ko rwubatswe mu rwego rwo kwegeranya imibiri y’Abatutsi.
Ati “Rwateganijwe kubakwa kuko muri aka gace hari imibiri ihashyinguye myinshi n’ishyinguye hirya no hino igomba kuhazanwa kandi ni mu rwego rwo kubahiriza Politiki y’Igihugu yo guhesha icyubahiro abantu bacu bazize Jenoside; ni ngombwa ko imibiri yabo igira aho iruhukira.”
Yakomeje asaba abaturage by’umwihariko ko mu bihe byo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatusti, barushaho gukomeza kunga ubumwe no kuba hafi abacitse ku icumu birinda imvugo n’ibindi bikorwa byabakomeretsa.



















TANGA IGITEKEREZO