Mu gihe ihohoterwa rikorerwa abagore ryagiye rivugutirwa imiti itandukanye mu Rwanda, bamwe mu bagore bavuga ko bahohoterwa n’abagabo, bagahitamo guceceka, bakanga kwahukana kuko baba banga gutera abana agahinda, kandi bakabona kugenda kwabo byatuma byinshi birushaho kuzamba.
Abagore batandukanye bo mu Karere ka Rurindo , umurenge wa Masoro bavuga ko abagabo babakubita, ndetse bagasahurira umutungo w’urugo mu kabari, ibyo byose barabyihanganira bakabiceceka, kuko baba banga kwishyira ku karubanda no gutera abana agahinda.
Uwitwa Speciose ati ”Tubyaranye abana bane, ahora ataha yasinze akora akazi ko gucukura amabuye y’agaciro, ariko amafaranga akorera ayajyana mu nzoga yataha akankubita, nagiye nahukana nagera mu rugo ababyeyi bange bakabwira ngo ninsubire mu rugo, ubu nafashe icyemezo cyo kutazongera kwahukana, kuko mbona arukwiha rubanda”
Uyu mugore akomeza avuga ko nta nyungu yo kwahukana kuko ahubwo aruguha urwaho umugabo ngo akore ibyo yishakira, mu mutungo w’urugo.
Undi witwa Mariya nawe ati’’Ajya akora ibyo ashaka byose sinzigera nahukana, kuko nzi ko ndamutse nahukanye ataza iwacu kuncyura harara hatashye undi mugore’’
Abandi ariko bavuze ko banga kwahukana kuko baba banga ko hari uwamenya ko batabanye neza n’abagabo bagahitamo kubahishira bakihanganira ibyo babakorera byose, ngo ahari bazageraho bahinduke, hakiyongeraho n’abadafite ababyeyi ndetse n’imiryango bakwahukaniramo, ari nabo bihanganira ibyo bakorerwa byose kuko ntaho baba bafite ho kujya nkuko bagiye babivuga.
Akanyamakuru ka ”Réveillez-vous” kavuga ko abagore batinya kwahukana kuko baba bifuza ko abana babo barerwa n’ababyeyi bombi, kandi bakabona ko nta bushobozi babona bwo kwitunga no gutunga abana.
Ifoto yo hejuru ni iyo kuri Internet



















TANGA IGITEKEREZO