Byakozwe mu bukangurambaga bwatangijwe na RURA bugamije gufasha abaturage gusobanukirwa neza uburenganzira bwabo, ndetse n’uko bagira uruhare mu kubungabunga ibikorwaremezo by’amazi no kuyakoresha neza.
RURA yasobanuye ko mu nshingano zayo harimo gutanga ibyangombwa ku bashoramari bifuza kugeza amazi meza ku baturage aho mu Mijyi n’inkengero zayo bikorwa na WASAC Utility mu gihe mu byaro bikorwa n’ibigo by’abikorera birimo n’ iby’urubyiruko.
Umuyobozi Ushinzwe Amazi, Isuku n’Isukura muri RURA, Dr. Hussein Bizimana, yasobanuye ko nyuma yo gutanga ibyangombwa kuri ba rwiyemezamirimo muri urwo rwego, habaho gukurikirana uburyo bashyira mu bikorwa inshingano zabo.
Zimwe mu mbogamizi zikunze kubamo harimo ibibazo bishingiye ku isaranganya ry’amazi, ubuziranenge bwayo, ibikorwaremezo by’amazi n’ibiciro usanga bishobora kuzamurwa na bamwe mu buryo bunyuranyije amategeko, cyane cyane ku bacuruza amazi ku mavomo rusange.
Kuri ubu ku nzu zituwemo, ibiciro by’amazi ku bakoresha meterokibe kuva kuri 0 kugeza kuri 5 harimo n’umusoro ku nyongeragaciro hishyurwa 402 Frw kuri meterokibe imwe, abakoresha meterokibe 6-20 bishyura 852 Frw, ukoresha meterokibe 21-50 yishyura 999.635 Frw, naho abakoresha arenga meterokibe 50 bishyura 1037,49 Frw.
Ubusanzwe meterokibe imwe, iba irimo litiro 1000. Ni ukuvuga amajerekani 50 ya litiro 20.
Ibiciro ku bigo bikorerwamo nk’ ubucuruzi, amashuri, abakoresha meterokibe kuva kuri 0-50 bishyura 1037.491 Frw mu gihe ukoresha meterokibe zirenga 50 we yishyura 1058.785 Frw.
Ku ruhande rw’inganda, kuri meterokibe iyo habariwemo umusoro ku nyongeragaciro hishyurwa 868.854 Frw. Inganda zikaba zoroherezwa, aho igiciro kidahinduka bitewe n’ingano y’amazi yakoreshejwe, gusa inganda na zo zikangurirwa gukoresha amazi meza no kuyabungabunga, ndetse no kureba uko zikoresha n’amazi y’imvura yasukuwe ,ibikorwa byazo, mu kuyabyaza umusaruro, kubungabunga amazi no kurengera ibidukikije.
Dr. Bizimana yagaragaje ko RURA ihora ikurikirana, ndetse ifata amakuru yose ajyanye n’ubukungu mu kureba ko ibiciro biba bijyanye n’igihe ndetse bituma serivisi z’amazi zikomeza kuboneka kandi mu buryo bworoheye umuturage, bunafasha ibigo bicuruza amazi gukora akazi neza.
Yakomeje asobanura ko nta muntu cyangwa urwego ku giti cye wemerewe guhindura ibiciro biba byashyizweho, ahubwo ko mu gihe byagaragaye ko bishobora gushyira mu gihombo ba rwiyemezamirimo byigwaho bigashakirwa igisubizo kirambye.
Yasobanuye ko ibiciro bishyirwaho hagendewe ku mpamvu nyinshi, harimo kureba amafaranga akoreshwa mu gutunganya amazi kugira ngo agere ku muturage, abakozi babishinzwe, ibikoresho bikoreshwa mu kugeza amazi ku baturage, n’ibindi.
Yakomeje avuga ko hari kwiga ku biciro by’amazi mu byaro.
Ati “Ubu turi gusubira mu nyigo kugira ngo turebe ngo igiciro cya nyacyo cyakabaye ari ikihe mu gutanga amazi mu byaro hagendewe ku buryo butandukanye bukoreshejwe mu kuyageza ku baturage, hibandwa ku kureba uburyo burambye kandi buboneye umuturage na rwiyemezamirmo.”
Yagaragaje ko mu cyaro hari gukorwa inyigo bigendanye na Politiki nshya igena ko WASAC Utility ari yo itanga amazi no mu bice by’ibyaro n’uburyo byakorwamo.
Ati “Inyigo turi kuyikoraho aka kanya, ndumva mu mpera z’ukwezi kwa Gatanu izaba yamaze kurangira, ibisubizo bizavamo tuzagera mu baturage tubibereka mbere yo kubifataho icyemezo. Urebye igiciro cy’amazi na ho kizagendera ku bikoreshwa ngo imiyoboro yubakwe, yitabweho, gusukura amazi, ndetse n’abakozi babifitiye ubushobozi.”
Yongeyeho ati “Tugerageza kureba ku buryo umuturage atabangamirwa n’igiciro ariko n’umuha serivisi akabasha gukora akazi. Mu gihe wavuga ngo igiciro kijye hasi cyane, serivisi umuturage yayibura, kandi igihenze cyane n’igihe serivisi yaba idahari.”
Dr. Bizimana yerekanye ko hari ikibazo cy’ibiciro ku mavomo rusange usanga abayafite batubahiriza ibiba byashyizweho, yemeza ko biri gushakirwa umuti ku bufatanye na WASAC Utility ari yo itanga amasezerano agenga abakoresha amavomo rusange.
Ati “Ivomo rusange ni uburenganzira bw’umuturage kubona amazi kandi ku giciro gito gishoboka. Turi gukorana na WASAC Utility kugira ngo icyo kibazo gihagarare mu buryo burambye.”
Ubusanzwe ku mavomo rusange igiciro cya WASAC Utility ni 332 FRW , ahwanye na 382 kuri meterokibe ubariyemo n’umusoro ku nyongeragaciro.
Ni ukuvuga ko ku ijerekani iba yabariwe nibura amafaranga 20 Frw, uyacuruza na we ugasanga hari aho yishyuza arenze, rimwe na rimwe avuga ko amazi yabuze, ayo acuruza ari aye yibikiye, kandi bitemewe.
Dr Bizimana yasobanuye ko abazamura ibiciro by’amazi uko biboneye bahita bamburwa inshingano zo gucunga amavomo ya WASAC Utility, ariko bigakorwa hirindwa ko umuturage yabigiriramo ingaruka mbi.
Ati “Hari aho bashyiraho 50 Frw ku ijerekani, 100 Frw, 200 Frw cyangwa 300 Frw ariko byose biba ari amakosa akomeye, ni umuco mubi, ni imikorere mibi. Kuko ayo mazi yose aba yafashe yose aba afite compteur imwe kandi nta n’umuntu wemerewe gucuruza amazi ku giti cye.”
Yerekanye ko ibyo kugira ngo bimenyekane bisaba ubufatanye bw’abaturage n’inzego z’ibanze.
Yasobanuye kandi ko hakiri imbogamizi zishingiye ku buziranenge bw’amazi Abanyarwanda bakoresha kuko hari aho usanga amazi yangiritse cyangwa yanduye bitewe n’uburangare bwo kutayitaho uko bikwiye.
Yanavuze kandi ko hakiri ikibazo cy’ingano y’amazi make ugereranyije n’akenewe, yemeza ko isaranganya na ryo rikwiye gukorwa neza, kandi ko ku bufatanye na WASAC utility, bikomeje kunozwa.
RURA kandi yagaragaje ko hakiri imbogamizi y’amazi apfa ubusa kandi yatunganyijwe angana na 35%, isaba ubufatanye bwa buri wese mu kubungabunga ibikorwaremezo by’amazi, kwirinda kubyiba, kubyangiza no kwihutira kumenyekanisha mu gihe hari ahari ikibazo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!