Maj. Uwumuremyi Vital araka Radio BBC indishyi ya miliyoni 30 z’Amanyarwanda kubera ko ngo yamusebeje, naho Radio BBC ikaka Uwumuremyi miliyoni 17 z’Amanyarwanda kukuba gushorwa mu rubanza byarayiciye izina.
Ibi birakomoka ku nkuru yababaje Majoro Vital Uwumuremyi yatambutse ku itariki ya 20 Nzeli 2012, muri iyi nkuru umwe mu bayobozi b’Ishyaka PS Imberakuri yabwiye BBC mu kiganiro bagiranye ko umukuru w’iri shyaka Me Bernard Ntaganda ufunze ahohoterwa n’umwe mubo bafunganye ariwe Maj. Vital Uwumuremyi.
Uyu muyoboke wa PS Imberakuri yavugaga ko iri hohoterwa ryakorerwaga Ntaganda, ryari ryarageze no kurwego rwo kwihagarika ku masahane Ntaganda ariraho.
Murenzi Donatien wunganira Uwumuremyi, avuga ko BBC yanyuranyije n’amahame y’umwuga agenga Itangazamakuru, ikanduza isura y’uyu musirikare wahoze mu mutwe wa FDLR ufunze. Uyu mwunganizi avuga ko ibyavuzwe na BBC ari ibinyoma, kandi ko byandagaje Uwumuremyi n’umuryango we, akaba asaba impozamarira za miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda.
Amakuru dukesha BBC avuga ko uyunganira mu mategeko Me Mugisha Richard, yabwiye urukiko ko BBC itanyuranyije n’itegeko ry’itangazamakuru, kuko imaze kuvugana n’umuyoboke wa PS Imberakuri yanavuganye n’Ubuyobozi bwa Gereza Nkuru ya Kigali maze nabwo buhakana aya makuru buvugako ari ibinyoma.
Uretse n’ibyo kandi, ubwo uhagarariye Uwumuremyi yagaragazaga kutishimira aya makuru BBC yamuhaye umwanya ngo ayivuguruze ariko ntiyabyemera.
Me Murenzi avuga ko kuvuguruza iyi nkuru ari uburyo bumwe bagombaga gukoresha ngo bakemure ikibazo, ariko ngo ntacyababuzaga kwiyambaza urukiko kuko kuvuguruza inkuru byonyine bitari kuvanaho igisebo urega yagize.
Ingingo ya 21 y’itegeko rigenga itangazamakuru mu Rwanda, ivuga ko umuntu wese, amashyirahamwe, inzego za Leta n’imiryango yemewe n;amategeko bifite uburenganzira bwo gusaba gukosora, gusubiza cyangwa kugorora inyandiko cyangwa inkuru yatangajwe mu gitangazamakuru.
Uru rubanza ruzasomwa mu mpera z’uku kwezi kwa Kamena BBC, nayo irasaba impozamarira za miliyoni 17 z’amafaranga y’u Rwanda kubera ko yashowe mu rubanza rushobora kuyanduriza isura.
Maj. Uwumuremyi Vital ajyanye BBC mu rubanza, mu gihe nawe agihatana n’Ubushinjacyaha aho aregwa ibyaha birimo kuba mu mutwe w’iterabwoba ndetse no kurikora hamwe n’icyaha cyo kuvutsa igihugu umudendezo, ni umwe kandi mu basirikare bahoze mu mutwe wa FDLR akaba mu rubanza arimo ari n’umwe mu bashinja Ingabire Victoire. Yakatiwe n’Urukiko Rukuru gufungwa imyaka ine n’amezi atandatu, ariko kuri ubu urubanza rwe ruri mu bujurire mu Rukiko rw’Ikirenga.



















TANGA IGITEKEREZO