00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rusizi: Ibyumba by’amashuri 334 bishaje bikenewe gusimburwa

Yanditswe na Sitio Ndoli
Kuya 28 January 2018 saa 02:18
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi, buravuga ko hari ibyumba 334 by’amashuri bishaje ku buryo hakenewe ibibisimbura kugira ngo abana bigire ahantu heza hatuma n’imitsindire yabo irushaho kuzamuka.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nsigaye Emmanuel, avuga ko hari ibyumba bishaje ku buryo hari ibyateza impanuka ariko ngo bari kugenda bashaka ibisubizo aho uyu mwaka bubatse 48.

Ati “Ibyumba by’amashuri twujuje muri uyu mwaka 48 biradufasha cyane kuko twagiye tubyubaka ha hantu hababaje, ndavuga ahari hari icyumba gishaje cyane ubona bwacya cyagwiriye abana.”

Nsigaye akomeza avuga ko muri ibyo byumba 48 harimo 28 byubatswe n’akarere ku bufatanye n’imiganda y’abaturage naho abafatanyabikorwa bubaka ibyumba 20.
Ibi byumba bigiye kugabanya ubucucike kuko mu ishuri rimwe hari abigaga ari 60 ariko uyu mubare ugiye kugabanuka ku buryo bizongera imitsindire.

Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Mukama Abbas, ubwo yafunguraga ku mugaragaro ibyumba bibiri ku Ishuri Ryisumbuye rya Gishoma, mu Murenge wa Rwimbogo, yashimye uruhare rw’ababyeyi mu kubyubaka ariko anabasaba gutanga uburere ku bana.

Ati “Hari gahunda yo kubaka amashuri muri buri murenge kugira ngo abana bige batari mu bucucike, hari amashuri twatangije meza tunishimira uruhare rw’abaturage ko buri mudugudu wagize umunsi wo kuza bagaterura amatafari n’ibindi.”

“Niba hari gahunda ya Leta yo kubaka amashuri ni uko turi gutegura imyigire y’abana bacu, abana abe aribo bazaba abayobozi beza b’ejo hazaza ariko nubwo twabikora hari inshingano z’ababyeyi zo guha uburere abana, ntabwo umwana azahabwa uburere na mwarimu gusa.”

Ibyumba 48 byubatswe muri uyu mwaka wa 2017-2018 bitumye hasigara ibyumba 334 bishaje, ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buvuga ko mu mwaka utaha bagomba kubaka ibyumba 120, icyumba kimwe cyuzura gitwaye hagati ya miliyoni 9 na 12 z’amafaranga y’u Rwanda.

Visi Perezida w'Inteko Ishinga Amaategeko, Umutwe w'Abadepite, Mukama Abbas, ubwo yafunguraga ku mugaragaro ibyumba bibiri kuri GS Gishoma
Buri cyumba kiba gifite agaciro kari hagati ya miliyoni icyenda na 12 z'amafaranga y'u Rwanda
Depite Mukama yasabye ababyeyi kudaharira uburere bw'abana mwarimu gusa
Ababyeyi bari bitabiriye ifungurwa ry'ibi byumba by'amashuri

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages